Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi (Chairman) w’Umuryango RPF Inkotanyi mu matora yabereye muri kongere ya 16 y’uyu muryango, ku wa 2 Mata 2023.
Perezida Paul Kagame yatowe ku bwiganze bw’amajwi 99.8% atsinze Sheikh Abdul Karim Harerimana, na we wari wiyamamaje kuri uwo mwanya.
Ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije (Vice Person), hatowe Hon. Uwimana Consolée n’amajwi 92.7% asimbuye kuri uwo mwanya Dr. Bazivamo Christophe wari uwumazeho imyaka 21.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hatowe Amb. Gasamagera Wellars ku majwi 90.3% asimbura François Ngarambe.

Muri iyi manda y’imyaka 5 iri imbere aba bayobozi batatu bashya b’Umuryango RPF Inkotanyi bazafatanya na ba komiseri ku rwego rw’igihugu nabo batorewe muri aya matora.
Panorama
