“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukaba n’umukandida twashyigikiye, ndabashimiye kuri uyu mwanya. Hari hashize imyaka kuva mu 1991, ururimi rw’igiswayile ruciwe mu ndimi zemewe mu Rwanda, mu mwaka ushize mwategetse ko rwongera gusubizwa mu ndimi zemewe mu Rwanda.
Turishimira ko urwo rurimi rwongeye guhabwa agaciro rugashyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu mwaka wa 1911, umunyamabanga wa Leta y’u Budage witwa Herman, yatanze iteka rifite amabwiriza umunani, ibwiriza rya mbere rivuga ngo nta rindi dini rikora ivugabutumwa mu gihugu usibye idini rya gikrisitu gusa, ibyo mwabivanyeho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Ingingo ya gatatu y’iryo teka yavugaga ko igihe cyose hagiye gutangwa akazi muri Leta, umukristu akanganya n’utari umukristu, utari umukristu adahabwa akazi; ibyo mwabivanyeho Nyakubahwa.
Ingingo ya gatanu yavugaga ko uhawe akazi agomba gukoresha amazina gakondo, andi atagomba gukoreshwa mu nzego za Leta.
Mu 1913, ubwo iryo teka ryageraga mu Rwanda, Richard KANDT, yabanye n’abanyarwanda neza, ariko gushyira mu bikorwa iryo teka biramugora, ashyiraho insisiro zitwa camp Swahili, tuzicirirwamo, ategeka ako ku wa 27/12 /1913, umuntu ubaye umusiramu atazongera kubana n’undi muryango utari uw’abayisilamu, ubwo nibwo buzima ababyeyi bacu babayemo.
Ntabwo byahereye aho kuko abadage baratsinzwe haza ababiligi, bategeka ko kuri buri rusisiro hajyaho ama camps yo kubakurikiranira hafi, abasilamu. Niyo mpamvu Kigali, Camp Gisenyi, Camp Gabiro, n’izindi zashyizweho mu gukurikiranira hafi abasilamu.
Turabashimira ko mwagize u Rwanda urwatwese tukagira ubumwe, twese tukarurwanirira. ‘Tutamchagua nani?’ abaturage nabo bati ‘Paul Kagame!’
Twebwe dufite amashanyarazi ijana ku ijana, amazi nayo tuyafite ijana ku ijana, imihanda nayo ubu twese dufite inkovu twaratsitaraga ariko ubu imihanda yose yaratunganijwe. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uko guhezwa ababyeyi bacu bakora iyo bwabaga baravuga ngo tugomba kwiga.
babyeyi bacu bagerageje gushaka ishuri ry’Intwari, ubungubu twaryubatsemo ishuri ry’igorofa. Ubwigenge bwacu twabubonye mubohora igihugu perezida wa repubulika
Ishyaka PDI twarishinze mu gihe ubuyobozi bubi bwari buri gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi; uyu munsi kuba PDI ishingira ku ho u Rwanda rugeze, ntabwo yari kureka kuvuga ngo nitureke FPR yongere ituyobore, ubwo watwemereye kongera kutuyobora, icyo twasaba ni uko Imana kuturindira kugira ngo wubake imisingi idashobora kongera gusenywa n’uwo ari we wese.”
Hakizimana Elias/Panorama-Nyamirambo

Urubyiruko rw’abahanzi b’abayisilamu bitabiriye kwamamaza Perezida Paul Kagame (PhotolElias H.)
