Abakozi ba Sosiyete yo mu Butaliyani ikora ubwikorezi bwo mu kirere ‘Alitalia’, bakoze imyigaragambyo rwagati i Roma biyambura imyenda mu ruhame kubera ikibazo cy’ubukungu kimaze iminsi kiri muri iyi kompanyi. Byatumye ihagarika ibikorwa byayo ku wa 14 Ukwakira 2021.
Nk’uko tubikesha Euronews, aba bigaragambije kubera kubura akazi ndetse n’imikorere ya bagenzi babo bongeye guhabwa akazi na Kompanyi ya ITA, yagabanutse nyuma yo kugura ikigo cy’indege cy’igihugu cy’Ubutaliyani. Iki kigo cyatangaje ko mu bakozi basaga 10000 cyari gifite, kizagumana abagera kuri 3000.
Aba bakozi 3000 nabo bagabanyirijwe umushahara ku kigero cyo hejuru. Izi mpinduka ngo zatumye aba bakozi hamwe n’abandi basezerewe, ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2021 bahurira hamwe bakora imyigaragambyo. Bahagaze ku murongo ku musozi wa Capitoline, abigaragambyaga higanjemo abagore bakuyemo buhoro buhoro imyenda yabo n’inkweto basigarana imyenda y’imbere gusa.
Kugeza ubu ihuriro ry’abakora mu ndege mu Butaliyani ryatangiye gusaba Guverinoma ko aba bakozi bafashwa kujya babona iby’ibanze nibura mu gihe cy’imyaka itanu.
Ibyimanikora Yves Christian














































































































































































