Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

USA: Umukobwa w’imyaka 18 yashakanya n’umugabo w’imyaka 61 wakundanye na nyina

Muri Amerika umugore witwa Deja Haugabook, ufite imyaka 18, washakanye n’umugabo uruta sekuru witwa Michael Haugabook w’imyaka 61, yashyize ahagaragara videwo yihaniza abantu bita umugabo we umushukanyi kwita ku bibazo byabo bwite kuko ngo uyu mugabo ni uwe ntabwo ari uwabo.

Uyu mukobwa yavuze ko ari mukuru bihagije kandi ko ari icyemezo cye cyo gushaka umugabo ukuze kuko abasore bakiri bato baba batazi icyo bashaka kandi bava ku bagore bajya ku bandi.

Uyu mukobwa yavuze ko abamunenga ari ishyari bamufitiye, kubera ko benshi muri bo ngo bakibana na ba nyina kandi barengeje imyaka 18.

Nk’uko Blackenterprise dukesha iyi nkuru yabitangaje, ubusanzwe Deja afitanye na Haugabook umwana w’umukobwa ufite umwaka umwe, amurerana n’abandi bana batatu Haugabook yabyaye ahandi.

Nyina wa Deja wahoze akundana na Haugabook none ubu yashakanye n’umukobwa we, yavuze uko yakiriye ubukwe bw’umukobwa we n’umugabo bakundanye ho.

Muri iyo videwo, nyina wa Deja, Davina Evans, yavuze ko abana ba Michael mbere babonaga Deja ari mubyara wabo na nyirasenge, ubu ngo ntabwo bazi niba bazamwita mubyara wabo, nyirasenge cyangwa nyirabukwe.

Kandi yanenze Michael kuba yarashakanye n’umukobwa we kandi nawe baragacishijeho igihe kitari gito.

Biravugwa ko uyu mugabo Haugabook ukomoka Florida muri Amerika yatangiye gukundana na Deja kuva afite imyaka 14 mu ibanga.

Ibyimanikora Yves Christian

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities