Muri Amerika umugore witwa Deja Haugabook, ufite imyaka 18, washakanye n’umugabo uruta sekuru witwa Michael Haugabook w’imyaka 61, yashyize ahagaragara videwo yihaniza abantu bita umugabo we umushukanyi kwita ku bibazo byabo bwite kuko ngo uyu mugabo ni uwe ntabwo ari uwabo.
Uyu mukobwa yavuze ko ari mukuru bihagije kandi ko ari icyemezo cye cyo gushaka umugabo ukuze kuko abasore bakiri bato baba batazi icyo bashaka kandi bava ku bagore bajya ku bandi.
Uyu mukobwa yavuze ko abamunenga ari ishyari bamufitiye, kubera ko benshi muri bo ngo bakibana na ba nyina kandi barengeje imyaka 18.
Nk’uko Blackenterprise dukesha iyi nkuru yabitangaje, ubusanzwe Deja afitanye na Haugabook umwana w’umukobwa ufite umwaka umwe, amurerana n’abandi bana batatu Haugabook yabyaye ahandi.
Nyina wa Deja wahoze akundana na Haugabook none ubu yashakanye n’umukobwa we, yavuze uko yakiriye ubukwe bw’umukobwa we n’umugabo bakundanye ho.
Muri iyo videwo, nyina wa Deja, Davina Evans, yavuze ko abana ba Michael mbere babonaga Deja ari mubyara wabo na nyirasenge, ubu ngo ntabwo bazi niba bazamwita mubyara wabo, nyirasenge cyangwa nyirabukwe.
Kandi yanenze Michael kuba yarashakanye n’umukobwa we kandi nawe baragacishijeho igihe kitari gito.
Biravugwa ko uyu mugabo Haugabook ukomoka Florida muri Amerika yatangiye gukundana na Deja kuva afite imyaka 14 mu ibanga.
Ibyimanikora Yves Christian












































































































































































