Jackson Kwizera
Indwara z’umutima zishobora kuba umutwaro ukomeye ku buzima. Abantu benshi batekereza ko izo ndwara ziza zitunguranye nta kimenyetso na kimwe umubiri wabanje gutanga. Ariko ni ingenzi cyane kumenya ibi bimenyetso, atari ukwirinda gusa ahubwo no gufasha kurokora ubuzima bw’abandi. Niba ubona kimwe mu bimenyetso bikurikira, ni byiza kujya kwa muganga ukabaza ibisobanuro birambuye. Ikintu cy’ingenzi ni ukutirengagiza ibi bimenyetso kuko bishobora kurokora ubuzima bwinshi.
Umunaniro ukabije
Umunaniro ni igihe umubiri uba ufite intege nke cyane. Ni igihe umubiri wifuza gusinzira ariko ukabura imbaraga. Ubusanzwe biba nyuma y’umunsi w’imirimo myinshi igutera umunaniro, ariko niba wumva unaniwe nta mpamvu igaragara, ugomba kubyitaho cyane.
Kimwe mu bimenyetso bishobora kubanziriza guhagarara k’umutima ni kunanirwa cyane nta mpamvu igaragara. Niba utagishobora gukora ibintu bya buri munsi nk’uko wabikoraga, bishobora kuba biterwa n’uko amaraso agera ku mutima ari make. Ibi bikunze kugaragara kandi bishobora gutuma umuntu asinzira cyane. Iyo bigenze bityo igihe kirekire, ugomba kujya kwa muganga kugira ngo umenye icyabitera n’icyakorwa.
Guta ubwenge
Ese ujya ugwa igihumure cyangwa ukabura ubwenge? Ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara y’umutima.
Ibi bishobora guterwa n’uko umuvuduko w’amaraso ugabanuka, bigatuma oxgyen igera mu maraso iba nke. Abantu benshi bafite tachycardia cyangwa bradycardia bavuga ko babanje kugira ibihe byo kugwa igihumure. Niba wowe cyangwa abantu bagukikije mubana bagira ibi bibazo, ni ngombwa kujya kwa muganga.
Guta ubwenge bishobora guterwa n’ibindi bintu nk’imbaraga nyinshi z’umubiri, ububabare bukabije cyangwa kubura amazi mu mubiri. Iyo ubwonko butagerwaho n’amaraso ahagije bishobora gutuma umuntu agwa igihumure.
Kwiyongera ibiro mu buryo bwihuse
Ese umubiri wawe waba warahindutse vuba vuba? Imyenda wakundaga kwambara ntikigukwira?
Kwiyongera ibiro vuba cyane ntibiba ari ibintu bisanzwe. Bishobora guterwa no kwikusanya kw’amazi mu mubiri, bigatera kubyimba no kwiyongera kw’ibiro cyane. Ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara y’umutima.
Umutima utera nabi
Hari igihe umutima ushobora gutera vuba bitewe n’ibyishimo biterwa n’umusemburo wa adrenaline, kandi ibyo ntibibe ikibazo gikomeye.
Ariko umutima utera mu buryo butari busanzwe, bishobora kuteza ikibazo gikomeye kigomba kuvurwa kugira ngo umutima wongere utere neza kandi amaraso agere mu mubiri uko bikwiye. Ibi bishobora no kongera ibyago byo kugira stroke. Niba umutima ujya usimbuka kenshi, ugomba kujya kwa muganga.
Kuzungera
Abantu benshi bajya bazungera mu bihe bimwe na bimwe. Mu bihe bisanzwe bishobora guterwa no kubura amazi mu mubiri, kubura intungamubiri cyangwa isukari nke mu maraso.
Ariko nanone kuzungera bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara y’umutima. Niba uzungera kenshi nta mpamvu igaragara, ni byiza kwihutira kwa mu muganga.
Ibibazo byo gusinzira
Rimwe na rimwe abantu bose bagira ibibazo byo gusinzira, kandi hari uburyo bwinshi bwo kubikemura.
Ariko niba udashobora gusinzira amasaha menshi nijoro kandi ukanagira ibindi bimenyetso nko guhumeka bigoye, ububabare mu gituza cyangwa umutima utera cyane, bishobora kuba bifitanye isano n’indwara y’umutima.
Kubyimba cyangwa kurwara amenyo n’ishinya
Ese ujya ubona amaraso mu ishinya cyangwa ukumva ububabare igihe woza amenyo?
Ishinya ibyimbye cyangwa iva amaraso bishobora kuba bifitanye isano n’indwara z’umutima. Bizwi ko ubuzima bw’amenyo n’ubw’umutima bifitanye isano. Bakiteriya ziva mu kanwa zishobora kujya mu maraso zigateza ibibyimba cyangwa udupfunyika tw’amaraso.
Kugona (snoring)
Kugona ntibisobanura yuko ushobora kugira ikibazo gikomeye. Ariko rimwe na rimwe bishobora kugaragaza ibibazo byo guhumeka nabi mu gihe cyo gusinzira, aho umuntu ashobora no guhagarika guhumeka amasegonda make. Ibi bishobora kuba bifitanye isano n’indwara z’umutima.
Kubura umwuka
Niba uhumeka nabi cyangwa ugahwera ukabura umwuka nyuma yogukora imirimo itari myinshi cyane, ugomba kubifata nk’ikibazo gikomeye. Bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara y’umutima.
Urujijo no kudatekereza neza
Ibibazo byo kwibuka, kwibagirwa, cyangwa urujijo ni ibimenyetso byo kunanirwa kw’umutima udakora neza. Ibi bishobora guterwa n’impinduka mu bigize amaraso nko guhinduka kw’ingano ya sodium.
Nubwo bishobora guterwa n’umunaniro cyangwa kubura intungamubiri, bishobora no kuba bifitanye isano n’indwara y’umutima.
Kudashobora gukora imibonano mpuzabitsina neza
Ibi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, ariko imwe muri zo ni indwara y’umutima. Mu gihe cyo guhuza, ibitsina. Igitsina cy’umugabo gikeneye amaraso menshi. Iyo imiyoboro y’amaraso ifunze cyangwa ifite ikibazo, amaraso ntagera aho agomba kugera neza. Ni ngombwa kujya kwa muganga kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo cy’umutima.
Kugira impagarara (Panic attacks)
Hari igihe ugira impagarara/panic attacks bishobora kwitiranywa n’indwara y’umutima kuko zifite ibimenyetso bias. ubwoba bukabije, gukomera mu gituza, kubira ibyuya, umutima gutera cyane, kuzungera, kumva intege nke.
Ni ingenzi cyane kumenya ibi bimenyetso no kutabyirengagiza. Iyo wumva hari ikimenyetso kidasanzwe ku mubiri wawe, ni byiza kujya kwa muganga hakiri kare kugira ngo wirinde ibibazo bikomeye by’indwara z’umutima.









































































































































































