Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagomba kubazwa imfu z’abantu bagwa mu biza hirya no hino mu gihugu kandi bakabibazwa nk’aho aribo babishe.
Ibi yabigarutse kuri uyu wa 28 Werurwe 20233 mu kiganiro yagiranye n’abasaga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bose bo mu gihugu hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.
Aha yagarutse ku bitagenda neza ariko bigapfa abayobozi babireba kubera kudakorera hamwe cyangwa kubeshya bivanze n’itekinika, akaba ari byo usanga bivamo ibyago bigwirira abaturage bikabaviramo n’imfu z’abantu.

Agira ati “Erega ibipfa si ibikorwa gusa n’abantu barapfa, batakaza ubuzima kubera uburangare, kwibagirwa kuko utakoranye n’undi, kuko mutavuganye, umuntu agapfa; business zigapfa kubera ikintu gito gusa utakoze. Ntiwakoze icyo wari ukwiye kuba ukora, ntiwafatanyije cyangwa ngo uvugane n’undi uko mukwiye kuba mwuzuzanya ngo mukore uko ibintu bikwiye kuba bikorwa…”
Perezida Kagame yongeyeho ko iyo abantu bapfuye bazize kuba umuyobozi wari ukwiye gukurikirana ikibazo atabikoze, aba akwiye kubibazwa nk’aho ariwe wabishe.
Ati “Ahagombaga gushyirwa urugomero rw’amazi ntiruhajye, ejo imvura ikaza abantu bagapfa. None se ubwo si wowe uba ubishe? Uburyo burahari ariko kuko mutuzuzanyije ngo mubikore, mwigiriye mu bindi, amazi araje ahitana imiryango. Nimwe muba mukwiye kubibazwa nk’aho ari mwe mwabishe! Ni wowe uba wishe abo bantu!”
Akomeza agira ati “Muragiye mwubatse amashuri, amavuriro, inyubako izo ari zo zose, muratekinitse; ejo inkuta ziraguye kubera ko watekinitse, buri wese hari icyo yashakaga kuvanamo, abantu barapfuye. Kuki atari wowe ubabazwa nk’aho ari wowe wabishe?”
Muri iki kiganiro umukuru w’igihugu yibukije aba bayobozi ko umuntu ushaka kujya imbere nk’aho igihugu cyifuza, akwiye gushyira umutima ku byo akora ndetse akagira icyo yigomwa.
Nshungu Raoul















































































































































































Antonny
April 1, 2023 at 12:57
Kabaye kera!ubwo se umwami Solange wayoboraga KICUKIRO ntiyamaze kwirukanywa mu cya kare.President Kagame afite ikibazo gikomeye kuko akorana n’ abantu benshi badafite calibre na ntoya muri leadership ni uguhora yigisha buri mwanya.