Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yatangije Inama mpuzamahanga yiga k’ubuziranenge, izigirwamo uko ubuziranenge bwakomeza kwimakazwa mu bihugu 176 byayitabiriye.
Ni inama yiswe International Organization for Standardization (ISO) Annual Meeting 2025, yitabiriwe n’abantu 1000.
Dr. Justin Nsengiyumva yabasabye gusenyera umugozi umwe no kungurana ibitekerezo mu kwimakaza ubuziranenge mu nganda no mu bucuruzi. Agira ati: “ Guharanira ubuziranenge ni ingenzi mu gutuma ibikorerwa mu nganda bigirira akamaro ibihugu byacu, bikanafasha mu iterambere ry’inganda.”
Dr. Nsengiyumva yabibukije ko ubufatanye bwa buri wese mu kiciro cy’ubumenyi afite ari ngombwa, ibintu ntibikorwe mu buryo bwa nyamwigendaho.
Iyi nama izamara iminsi itanu, ikazamurikirwamo ibyo bamwe bakoze birimo n’ibishingiye ku bwenge buhangano.
Yitabiriwe n’abanyapolitiki, abahanga, abanyenganda, abacuruzi, abanyeshuri n’abandi.












































































































































































