Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko abantu bagera kuri bane bakurikiranweho gushyira ubuzima mu kaga, binyuze mu guhisha amakuru yari gufasha mu gutahura ubwandu bushya bwa Koronavirusi mu Rwanda. Yavuze ko icyo Minisiteri y’ubutabera igamije atari uguhana ariko na none aburira ababikora ko bazakurikiranwa, mu nkiko.
Ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga umubare mushya w’abanduye Koronavirusi mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2020, ku nshuro ya mbere mu itangazo ryayo yashyizemo ko “muntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Koronavirusi cyangwa agahisha ibimenyetso byayo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”
Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, yatangaje ko iyo umuntu yiyumvaho ibimenyetso bya Koronavirusi agaceceka cyangwa agacumbikira mu nzu umuntu ubifite ntabivuge ngo yitabweho n’abaganga ataranduza abandi, aba akoze icyaha.
Yakomeje ati “Icyo gikorwa iyo ugikoze uba ushyira ubuzima bw’abantu benshi, baba abawe n’abo utazi, mu kaga. Magingo aya hari abantu batatu cyangwa bane barimo barakurikiranwa, turashaka kumenya ko ibyo bakoze babikoze nkana babizi ko bafite ubwandu, cyangwa bashobora kuba barahuye n’ababufite. Nibagera imbere y’inkiko tuzababwira uko bakoze icyaha, ariko ntabwo twifuza ko bigera aho.”
Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2020, Minisitiri Busingye yakomeje avuga ku ngingo y’uko abari basanzwe bafatwa bakurikiranyweho ibyaha runaka bagezwaga imbere y’ubutabera, nyuma y’igihe runaka bazatinda kuhagezwa kubera gahunda ya #Guma mu rugo.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko byagombye kubera abantu umuburo bakirinda icyo aricyo cyose cyatuma bafatwa bakurikiranyweho icyaha runaka.
Ati “Icyo rwose nagira ngo nkivuge bacyumve kuko ubu iminsi yari iteganyijwe yo kugeza abantu mu nkiko ntiyakubahirizwa kubera iyo gahunda ya Guma mu rugo. Ni ugutegereza ikazavanwaho kuko turi mu bihe bidasanzwe kandi tuzabisobanurira umucamanza ko nta kundi byari bugende.”
Kugeza ubu abantu 118 nibo bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, muri bo barimo 7 bakize bamwe batashye mu minsi ishize mu gihe abandi 11 baza gutaha uyu munsi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima. Bose hamwe uko ari 18 bamaze gusezererwa mu bitaro.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































