Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

FERWAFA Yirukanye Umutoza W’Amavubi

FERWAFA yanzuye guhagarika Adel Amrouche wari umutoza w’Amavubi nyuma y’uko atubahirije ibikubiye mu masezerano, nk’uko biri mu itangazo yasohoye.

Mu gitondo kuri uyu wa Gatatu  nibwo iryo tangazo ryasohowe,  ryemeza ko atubahirije ibikubiye mu masezerano cyane cyane mu ngingo ya 17 agace kayo ka kabiri.

Muri ryo hari ahanditse hati: “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha Abanyarwanda bose cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru ko Bwana Adel Amrouche yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo. Icyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, biza kugaragara  ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17., agaka ka 2 y’amasezerano y’umurimo.”

Ngo mbere yo kumuhagarika, FERWAFA yari yabanje kumuha igihe cyo gukemura ibibazo biri mu mikoreranire y’impande zombi.

Itangazo rirakomeza riti: “Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.T uramushimira ku bw’akazi yakoze kandi tumwifurije amahirwe masa muri gahunda ze zo mu bihe bizaza.”

Amrouche yari yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi tariki 2, Werurwe 2025, asimbuye Umudage Frank Spittler wari umaze umwaka atoza u Rwanda kuva mu Ugushyingo 2023.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities