Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: Ingo 5095 zahawe amashanyarazi mu mezi 6

Abaturage bagezweho n'amashanyarazi mu karere ka Kamonyi bavuga ko yabahinduriye imibereho

Mu gihe cy’amze atandatu, kuva mu kwezi k’Ukuboza 2020 kugeza mu mpera za Kamenza 2021, ingo zigera ku 5095 zo mu mirenge itanu y’Akarere ka Kamonyi zahawe umuriro w’amashanyarazi. Igenamigambi ryateganyanga nibura ingo 4850.

Iyubakwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi wo mu Karere ka Kamonyi mu mirenge ya Karama, Nyamiyaga, Gacurabwenge, Kayenzi na Rundahagamije kugeza amashanyarazi mu ngo zitarayabona muri iyi mirenge, ryageze ku musozo ingo nyinshi mu ziteganijwe kuyahabwa zamaze gucana. 

Nk’uko bitangazwa na Kalisa Rosine, Umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Kamonyi, avuga ko imirimo yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi yubakwaga muri iyo mirenge itanu yasojwe muri Kamena 2021.

Kalisa yagize ati “tumaze kubona ko Akarere ka Kamonyi ari ko ka nyuma mu turere tugize Intara y’Amajyepfo mu gukwirakwiza amashanyarazi, aho kari gafite abasaga 41% gusa aribo bamaze kugezwaho amashanyarazi, twahisemo kwihutisha gutanga amashanyarazi; twubaka imiyoboro mishya mu mirenge n’ubundi yari isanzwe iyafite, ariko hari ingo nyinshi zitayafite kubera gutura kure y’imiyoboro yari isanzwe. Byatumye rero intego twari twarihaye uyu mwaka yo gutanga amashanyarazi tuyirenza.”

Kalisa avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 bateganyaga gutanga amashanyarazi ku ngo 4850 ariko muri rusange umwaka wasojwe bamaze kurenza iyi ntego kuko bahaye ingo 5095.

Umuyobozi w’Ishami rya REG muri Kamonyi akomeza avuga ko mu mirenge ya Karama, Gacurabwenge, Nyamiyaga, Kayenzi na Runda yonyine ingo 3,082 zayahawe binyuze muri iyo miyoboro mishya yubatswe muri iyo mirenge.

Kalisa asoza avuga ko ubu bari kwihutisha gutanga amashanyarazi kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere ingo zose zo muri Kamonyi zimaze guhabwa amashanyarazi.

Abamaze guhabwa amashanyarazi batangiye kuyabyaza umusaruro

Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi mirenge bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

Misago Ildephonse ayobora ishuri ribanza rya Bugarama rihereye mu murenge wa Kayenzi, mu Kagari ka Bugarama, avuga ko amashanyarazi yahinduye imyigishirize ndetse n’abanyeshuri babasha gukoresha ikoranabuhanga.

Agira ati: “Amashanyarazi yahinduye ibintu byinshi cyane mu buzima bw’imyigire yacu ya buri munsi. Nka gahunda yo guha abana “computer” birabafasha, ikindi natwe bidufasha mu maraporo n’ibindi tutashoboraga gukora tudafite umuriro.”

Uyu muyobozi avuga ko bakoreshaga amafaranga asaga ibihumbi magana arindwi (700,000 Rwf) ku kwezi muri mazutu bashyira muri “generator” ariko ubu bakoresha atarenze ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000 Rwf) aho baboneye amashanyarazi.

Twahirwa Vincent we ni umucuruzi ufite “Alimentation” mu murenge wa Karama, na we uri mu babonye amashanyarazi afatiye kuri iyi miyoboro mishya yubatswe.

Twahirwa avuga ko usibye ubu bashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, ubundi yacuruzaga ibintu bikagenda neza ndetse amashanyarazi yazanye impinduka nyinshi yaba kuri we n’umuryango we, cyangwa abakenera ibicuruzwa muri iyo “alimentation”.

Agira ati “Ubu dufite firigo, tubasha gukonjesha ibicuruzwa byacu ntibyangirike, ndetse n’ubikeneye bikonje akabibona. Amatara turacana abakiriya bagahaha amasaha yose, dufite imashini za “computer” dukoresha mu ibaruramari, mbese amashanyarazi yaradufashije cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihira mu murenge wa Gacurabwenge, Umulisa Leah, avuga ko mu kagari ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi.

Ati: “Hari abamaze kwihangira imirimo nko gusudira amadirishya n’imiryango, ubu batangiye gukora kandi neza. Ikindi cyiza gishimishije ni uko abaturage b’ino aha ubu abesnhi batangiye kuvugurura inzu zabo aho baboneye amashanyarazi, ndetse bamwe baguze amateleviziyo barareba amakuru mu ngo zabo. Usibye ibyo hari imashini zisya ibinyampeke n’ibindi, mbese impinduka zaje kubera amashanyarazi ni nyinshi.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities