Muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo hari imitwe myinshi ya gisirikare igera ku 122 irwanya Leta, ariko iyo bigeze kuri M23, Leta y’iki gihugu irushaho kugaragaza ko u Rwanda rufasha uyu mutwe gusahura umutungo kamere ndetse no kubuza abaturage umutekano.
Ubu ni uburyo bwiza cyane bwo kwirengagiza ikibazo nyamukuru cyateye M23 gufata intwaro kuko ntawujya kurwana akina n’ ubwo habaho intambara zidafite impamvu yumvikana(causalité politique).
Kuba benshi mu bayobozi bakuru ba gisirikare ba M23 bavuga ikinyarwanda ni amateka bafitanye narwo, ntawe uyobewe y’uko icyo gice kinini cy’u Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, amajyaruguru y’u Burundi, Amajyepfo ya Uganda ndetse n’Uburengerazuba bwa Tanzania byari uduce tw’u Rwanda mbere y’inama y’i Berlin mu Budage kuwa 15/11/1884-26/02/1885.
Kumva ko CNDP cyangwa M23 ari Abanyarwanda rimwe na rimwe ni ukwirengagiza amateka no kudashaka kubahiriza uburenganzira bwa bamwe mu baturage. Ibyo rero bituma ikibazo gisubira rudubi, bikaba bisaba ko ubuyobozi bucyemura icyo kibazo mu mizi, bityo ituze rikaramba mu gihugu hose.
Kuva umutwe wa politiki n’ishami ryawo rya gisirikare M23 washingwa ku itariki 23 Werurwe 2009, wagiye usaba ifungurwa ry’abayoboke bawo, usaba kandi ko uyu mutwe wemerwa nk’ishyaka rya politike ariko ushimangira ko impunzi z’Abanyekongo zitahuka.
Iki kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ziri mu bihugu bituranye na Repubulika ya Demokrasi ya Congo ni kimwe mu bikomeye ariko nticyigeze gihabwa agaciro, kuko benshi muri aba bantu bari mu nkambi, cyane cyane mu Rwanda, ari ababyeyi n’imiryango y’abarwanyi ba M23 icyitwa CNDP, ubwo yari iyobowe na Gen. Laurent Nkunda.
Ku wa 23 Werurwe 2009, hashyizwe umukono ku masezerano yo kwinjiza abasivile ba CNDP mu nzego za Leta no kwinjiza abarwanyi bahoze ari aba CNDP muri FARDC. RDC yari iyobowe na Perezida Joseph Kabila Kabange. Icyo gihe Leta ya Congo-Kinshasa yatangiye kubohereza, abasirikare bakuru bahoze muri CNDP, mu zindi Ntara ibavanye mu Burasirazuba bw’igihugu hafi y’aho bakomoka.
Ntibyatinze kuko ubwumvikane bwaje kuzamba hagati y’impande zombi zari zihanganye. Ku ruhande rwa Leta, bavugaga ko abasirikare bakuru bahoze muri CNDP bamaze kwinjizwa mu ngabo, bitwazaga ububasha bwabo bakivanga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubwo ntibyatinze cyane, kuko kuva muri Mata 2012 abo barwanyi bahoze muri CNDP bahise bivumbura banga kujya aho boherejwe gukorera bitwaza ko bashobora kwicwa dore ko hari kure y’iwabo. Batangiye kuvuga ko amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009 yarenzweho.
Ku wa 6 Gicurasi 2012, Sultani Makenga yahise ashinga M23 agendeye ku masezerano CNDP yari yagiranye na Leta ya Kinshasa yari akubiyemo ingingo eshatu nyamukuru. Ingingo ya mbere yari Ukwinjiza abasirikare ba CNDP mu ngabo za Congo (FARDC) kandi bagakomeza inzego bariho. Ingingo ya kabiri yari ukwemera CNDP nk’ishyaka rya Politiki kandi rikandikwa mu buryo bwemewe n’amategeko. Ingingo ya gatatu ikaba gushaka mu maguru mashya ibisubizo by’ibibazo Bihari kandi bigakorwa hubahirijwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
(Biracyaza)
Rwaka Gaston













































































































































































