Umuryango FPR-Inkotanyi wakiriye abanyamuryango 22 bashyashya, nyuma y’igihe bari bamaze bigishwa amatwara ya politike higanjemo ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, imiyoborere myiza, ubutabera, ndetse n’iterambere.
Uyu muhango wo kwakira aba banyamuryango bashya b’Umuryango FPR-Inkotanyi, bateye intambwe idasubira inyuma, mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo wabaye kuri iki Cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022.
Munyaneza afite imyaka 23 y’amavuko, ni umwe mu batanze indahiro yo kuba abanyamuryango. Aganira na Panorama yavuze ko iki gikorwa agikoze amaze gutekereza neza umurongo wa politike n’amateka ya FPR-Inkotanyi.
Ati “Ibi nkoze ni indahiro ndetse ni igihango gikomeye, kuko nta muntu wanyokeje igitutu, ahubwo nahisemo gufatanya n’abakuru banjye, kuko nababonyeho ubutwari n’urukundo rwo guteza imbere u Rwanda. Ni ibyo nanjye nifuza kugenderaho.”

Uretse kwakira indahiro z’abanyamuryango bashyashya, hamuritswe ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri ako kagari, bafatanyije n’abandi banyarwanda.
Hamuritswe ibikorwa by’iterambere byashinzwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi byiganjemo iby’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi bukorwa kijyambere muri Rugando, ariko hanagaragaye ibikorwa bigezweho by’ububaji n’ubukorikori, nk’imyenda n’indi mitako itandukanye.
Mu ijambo yageneye abanyamuryango bitabiriye igikorwa cyo kurahira, Chairman wa FPR-Inkotanyi mu kagari ka Rugando, Laurien Majyambere, yavuze ko Umuryango wakomeje gukangurira urubyiruko kwitabira umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere.
Ati “Dufatanyije nk’abanyamuryango, twashyizeho gahunda yigisha urubyiruko ikoranabuhanga, twavuguruye centre yacu ndetse n’isoko, tugamije kubaka imibereho myiza y’abantu bari basanzwe bakorera ahantu habi.”

Yakomeje ashimira abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje gutanga ibitekerezo byubaka, kandi byereka urubyiruko inzira nziza n’abafashe iya mbere mu kwishyurira abantu ubwisungane mu kwivuza, ubwo bakusanyaga amafaranga ibihumbi 750 y’ amanyarwanda.
Ati “Kugeza magingo aya, nta muntu ufite ikibazo cyo kwivuza mu buryo bw’ibanze n’ubundi bwishingizi ubwo aribwo bwose, kandi twiyubakiye na Poste de Santé.”
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura, Dr. Emile Rwamasirabo, yakiranye ishema n’isheja abanyamuryango bashya, abibutsa kuzirikana amahame nshingiro y’umuryango, abaha n’umukoro wo kwibaza ku itandukaniro ryabo mbere na nyuma y’uko babaye abanyamuryango ba FPR.

Dr. Rwamasirabo ati “Imbaraga z’umuryango wacu zigaragarira ku mwihariko w’igihugu cyacu, abagisura baracyifuza! Ariko byose byubakiye ku nkingi icyenda, inkingi ya byose ni Ubumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda.”
Yakomeje asobanura uburyo Chairman wa FPR ku rwego rw’igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahetse ibyifuzo byiza by’abanyamuryango muri manifesto yemejwe.
Mu mwaka wa 2021, mu gihe abantu bari muri gahunda “Guma mu Rugo”, FPR mu Rugando yungutse abanyamuryango 50 n’ubwo inama zakorwaga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu bikorwa bateganya mu minsi iri imbere harimo gukomeza kwiyubakira imihanda ya Kaburimbo, hagamije gukomeza gutura heza nk’abaturanye na Kigali Convention Centre.
Gaston Rwaka



















































































































































































