Raoul Nshungu
Nyuma y’uko Papa Francis yitabye Imana akanashyingura, bigatangazwa ko tariki 7 Gicurasi aribwo hagomba gutorwa umusimbura. Kuri uyu wa Gatatu, Abakaridinali 180 banjiye mu mwiherero udasanzwe witwa “Conclave” utorerwamo Papa mushya.
Musenyeri Jean-Marie Vianney Gahizi, Umushumba muri Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyumba, asobanurira uko umuhango wo gutora Papa mushya ugenda
Agira ati “Abakaridinali nyuma yo gushyingura Papa uba umaze gutanga haba umunsi batoranyije wo gutora uzamusimbura rero ubanzirizwa na Misa yo gutegura icyo gikorwa gikomeye, nyuma ya saa Sita bajya muri shapele ikomeye yitwa Sixtine yagiye mu mateka kuko niho gutora Papa bigomba kubera.”

Musenyeri Jean-Marie Vianney Gahizi, akomeza avuga ko nyuma yo kwinjira muri iyi Shapeli haba ko umuhango wo gusohora abatari Abakaridinali, kuko ari igikorwa kigomba gukorwa mu ibanga, hanyuma Abakaridinali gatangira itora.
Agira ati “Ni ibintu bibera mu ibanga banarahirira noneho Abakaridinali buri wese agatora ku buryo bwanditse, haba hatoranyijwe n’abaza kubarura amajwi, hari n’abashobora kurwara, hakabaho abajya gufata amajwi yabo mu cyumba, ariko bigakorerwa ahantu hafunze ku buryo nta muntu ushobora kumenya amakuru yibihabera.”
Kugeza ubu 80% by’Abakaridinal bazatora, bashyizweho na Papa Francis witabye Imana, bivuze ko bizaba ari ku nshuro yabo ya mbere bazaba batoye Papa, harimo uwabaye Karidinali wa mbere w’Umunyarwanda ari we Antoine Cardinal Kambanda.
Nta minsi izwi bifata kugira ngo aya matora abe arangiye gusa ntibikunze kurenza iminsi 2, mu Bakardinali 252 bari ku Isi, 180 ni bo binjira mu mwiherero ariko 133 ni bo bemerewe gutora kuko bari hasi y’imyaka 80 nk’uko amategeko abiteganya.
Hagiye gutorwa Papa wa 267 ugomba gusimbura Papa Francis witabye Imana tariki ya 21 Mata 2025, afite imyaka 88.












































































































































































