Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amajyepfo – Abantu barenga 1600 bamze gutabwa muri yombi bakekwaho ubujura

Panorama

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko mu mezi atandatu imaze gufata abarenga abantu 1600 bakekwaho ibikorwa by’ubujura bagashyikiriza z’Ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru, ko muri Operasiyo bakoze mu mezi atandatu ashize, bafashe abagera abantu 735 ariko bataragera ku mugambi wabo wo kwiba, no guhungabanya umutekano w’abaturage. Ni mu gihe 541 bo bafatiwe mu cyuho.

Agira ati “Operasiyo ya Polisi kandi yafashe abagera kuri 339 bamaze kugurisha ibyo bari bamaze kwiba. Aba bose bafite ingeso yo kwiba amatungo, imyaka, gutegera abagenzi mu nzira bakabambura ibyo bafite, abandi bagatobora inzu z’abaturage.”

CIP Kamanzi akomeza avuga ko muri rusange umutekano mu Ntara yose wifashe neza, kuko bigaragarira ku bufatanye bwa Polisi, abaturage, ndetse n’inzego z’ibanze, batangira amakuru ku gihe, hagamijwe gukumira ibyaha.

Atangaza kandi ko Polisi igira inama urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere kuko benshi mu bafashwe bari mu myaka y’urubyiruko.

Aburira n’undi wese  ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano w’abaturage n’ituze ryabo kubireka kuko kwiba atari umwuga, ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Polisi ikavuga ko uzajya abifatirwamo wese azabihanirwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities