Abagabo batatu bafunzwe na Polisi ibakurikiranyeho kwiba inka, umwe ikaba yamusanganye igihanga cyayo.
Umuvugizi w’uru rwego mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi avuga ko umukwabo wo gufata abo bantu wakozwe nyuma y’uko abaturage bari bamaze iminsi bataka kwibwa inka n’ihene.
Ngirabakunzi yabwiye UMUSEKE ko mu guhangana n’ubujura bakorana n’inzego zitandukanye n’abaturage.
Yavuze ati: “Ubufatanye n’abaturage ni ingenzi cyane, by’umwihariko mu kurwanya ubujura kuko bisubiza inyuma iterambere n’imibereho myiza.”
Avuga ko Yavuze ko ibihungabanya umutekano byose bigomba kurwanywa, kandi ababigiramo uruhare bagafatwa.
IP Ngirabakunzi yibutsa abantu ko uwica amategeko wese azafatwa kuko atazacika ubutabera.
Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.













































































































































































