Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. Nkulikiyinka Christine yibukije abatuye Gatsibo ko umuntu ari uw’agaciro gakomeye kandi ko uburenganzira bwe budakwiye kuvogerwa ngo acuruzwe.
Nkulikiyinka avuga ko hari ubucuruzi bw’abantu bushobora kuba no mu Rwanda, bityo abasaba ko bose bafatanye bakabukumira, mbese mu yandi magambo bakaburwanya.
Avuga ko buri muturage akwiye kugira amakuru kuri iki kibazo kugira ngo bafatanye kukirwanya bityo umubare w’ababigwamo bizezwa ibitangaza uzabone kugabanuka.
Yagize ati: “Hari abenshi bacuruzwa batabyiteguye, babeshywe ko hari indi mirimo bajyanywemo nyuma bakisanga aho batakibashije kwikura. Hari abizezwa akazi keza, bakajyanwa mu busambanyi, amashusho y’urukozasoni, imirimo y’agahato cyangwa gukurwamo zimwe mu ngingo z’umubiri.”
Yaberuriye ko badakwiye kwibwira ko ubwo bucuruzi bukorerwa imahanga gusa abibira akabanga ko n’imbere mu Rwanda ugenzuye wabuhasanga.
Ati: “Ntabwo abacuruzwa ari abambukijwe imipaka gusa. Hari abagira utubari dukoreshwamo abakobwa, aho abaje kubashakira ibikorwa by’ubusambanyi bavugana na ba nyiri utubari bakishyurwa hanyuma bakaza gusaguriraho make kuri ba b’abakobwa. Ibi na byo ni ubucuruzi bw’abantu kandi ni ibyo kurwanywa.”
Mu kiganiro yagejeje ku baturage b’i Gatsibo nk’uko Imvaho Nshya yabyanditse kuri iki Cyumweru, yasabye ko buri wese yagira amakuru kuri ibi bikorwa kandi ubonye igisa n’icuruzwa ry’abantu wese agatanga amakuru k’ubuyobozi n’Inzego z’umutekano.
Imibare igaragaza ko ubucuruzi bukorerwa abagore buza ku isonga kuko 77.68% by’abacuruzwa bose ku isi ari abagore cyangwa abakobwa.
U Rwanda rwashyizeho ingamba zikumira ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, zirimo gushyiraho itegeko rihana ibyo byaha, gutoza inzego z’umutekano ku miterere y’ibyaha byo kugurisha abantu n’ibindi byambukiranya imipaka no gukora ubukangurambaga kuri iki cyaha hagamijwe kugikumira.
Ambasaderi Nkulikiyinka yatanze buriya butumwa nyuma yo kwifatanya n’ab’i Gatsibo mu muganda urangiza Ugushyingo, 2025 wabaye tariki 29.












































































































































































