Mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bwihariye, Ingabo z’u Rwanda zatangiye gahunda yo kuvura indwara zisaba abaganga b’inzobere ku baturage bo mu Karere ka Rusizi, aho biri gukorerwa mu Bitaro bya Gihundwe.
Iyi gahunda igamije gufasha abaturage kubona ubuvuzi bari basanzwe bajya gushakira kure, bityo ikabafasha kugabanya ingendo n’amafaranga bakoreshaga bajya kwivuriza mu bitaro bikomeye byo mu yindi mijyi.
Abaturage bari guhabwa izi serivisi ku buntu, aho basabwa gusa kuba bafite ubwishingizi bwo kwivuza. Ni gahunda igamije cyane gufasha abatuye kure y’ibigo by’ubuvuzi bw’inzobere, bakabona ubuvuzi bakeneye batavunitse.
Serivisi zitangwa muri iki gikorwa zirimo izijyanye n’indwara z’amagufa, uruhu, ubuvuzi bw’abana, amenyo n’indwara zo mu kanwa, ubuvuzi bw’abagore ndetse n’indwara zifata urwungano rw’inkari ku bagabo, byose bikaba biri mu byifuzwa cyane n’abaturage.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, Dr. Nkunzimana Jean Pierre, yavuze ko iki gikorwa kiri gufasha cyane ibyo bitaro kongera ubushobozi bwo gutanga serivisi zitari zisanzwe ziboneka, anagaragaza ko ari n’umwanya mwiza ku bakozi bahasanzwe wo kunguka ubumenyi bushya.
Yagize ati: “Iki gikorwa gifasha koroshya akazi kuko harimo serivisi zigiye gutangwa ibi bitaro bitari bisanzwe bifite kandi zikenerwa n’abaturage.”
Yanongeyeho ko gukorana n’abaganga b’inzobere bituma abakozi b’ibi bitaro bongera ubumenyi n’ubushobozi mu kazi kabo ka buri munsi.
Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2026, itangirira mu turere twa Gicumbi na Kirehe, ubu ikaba igeze mu Karere ka Rusizi aho iteganyijwe kumara ukwezi, mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kubona ubuvuzi bwiza kandi bubegereye.






















































































































































































