Ubuyobozi bwa Polisi N’ubw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro busaba abatarahererekanya ibinyabiziga kubikora bitarenze Gashyantare 2026.
Bigomba gukorwa muri icyo gihe cyatanzwe kuko abatazabikora byo bizabakoraho.
Umuyobozi wungirije muri Rwanda Revenue ushinzwe abasora n’itumanaho Jean Paulin Uwitonze yatangaje ko ibyo bigamije guca akajagari mu binyabiziga bidasoreshwa kuko ababiguze atari bo byanditsweho, kurinda ko bikoreshwa magendu, ibindi bigakoreshwa ubujura.
Ati: ” Twe icyo twifuza ni uko abantu bagurishije ibinyabiziga bakwiye gukoresha igihe twatanze ngo bahererekanye ibyangombwa byabyo n’ababiguze. Biri mu nyungu za bombi kuko uwagurishije ntatange mutation, niwe tucyandikaho umusoro ikinyabiziga gisorera umuhanda.”
Kubera ko gusaba gukorerwa iyo serivisi y’ihererekanya ry’ibyangombwa by’ikinyabiziga bisaba kubikora ariko ugahabwa igihe uzabikorerwa, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyashyizeho igihe n’ahantu mu mujyi wa Kigali abantu bazajya bahererwa iyo serivisi.
Uwitonze ati: ” Abatarakoze ihererekanya ry’ibinyabiziga barasabwa kuba babikoze bitarenze impera za Gashyantare, 2026. Abari bafite rendez -vous za kera, turi kubaha message buri munsi ngo baze ku itariki iyi n’iyi tubakorere.”
Nk’uko Taarifa Rwanda yabyanditse, ikindi ni uko ikinyabiziga kitanditse ku muntu kiba atari icye kandi ko abagurishije nabo bagomba kwikuraho iyo mitungo kuko iba itakiri iyabo.
Itegeko rwo muri Gicurasi, 2025 niryo rigena umusoro ku binyabiziga ugenewe gusana imihanda kandiwishyurwa n’uwo ikinyabiziga cyanditsweho.
Bityo, Rwanda Revenue ivuga ko uwagurishije ntahererekanye na mugenzi we ibyangombwa by’ikinyabiziga ari we ukibarwaho uwo musoro.
Ndetse ngo uwo musoro urabaranwa n’amande agendanye nawo niba uwari buwusore yaracikanywe ntawusore mu gihe cy’umwaka cyangwa imyaka yatambutse.
Icyakora Uwitonze avuga ko abagize ibibazo mu ihererekanya ry’ibinyabiziga bahawe uburyo bwo kwegera ikigo akorera kikabafasha.
Abo barimo nk’abaguze ikinyabiziga n’umuntu nyuma bakamushaka ngo bahererekanye ibyangombwa bakamubura kuko yapfuye, yafunzwe, yagiye hanze y’igihugu, yinangiye akabyanga n’izindi mpamvu.
Nibo bashyiriweho uburyo bwo kwegera Rwanda Revenue ikabafasha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga avuga ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahura n’ingaruka z’ibinyabiziga bitakorewe ihererekanya.
Izo zirimo ko hari ibinyabiziga bikora amakosa mu muhanda ubutumwa bw’ibihano Polisi yohereje bukajya ku muntu utari we.
Ndetse ngo niyo Polisi igiye guteza cyamunara ikinyabiziga runaka, ibanza guhamagara abantu ngo baze babigombore, hakaba rero ubwo uhamawe aba atari we nyiri ikinyabiziga mu by’ukuri.
Hari n’ibinyabiziga biba byarakoreshejwe magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibyagongeshejwe bakabita aho bakiruka.
ACP Rutikanga ati: ” Hari ubwo tubibaza abantu tugasanga mu by’ukuri sibo twagombye kuba tubibaza.”
Ibinyabiziga bivugwa aha ni iby’ingeri zose ni ukuvuga moto, imodoka nto n’inini ndetse n’amakamyo.
Kubera ko ari byinshi, Polisi na Rwanda Revenue basanze mbere yo guhana abantu ari ngombwa kubanza kubaha igihe bakaza bagakura mu nzira ibibazo bihari.
Icyo gihe rero nicyo kigomba kuba cyarangiye bitarenze impera za Gashyantare, 2026.
ACP Rutikanga yavuze ko igihe cyateganyijwe nikirangira, bazicana n’ubuyobozi bakareba niba hakongerwaho ikindi.
Ati: ” Iyi minsi bigaragara ko ari mike, twe turi abatekinisiye, nitubona ko abasaba bakomeza kwiyongera tuzabivuganaho n’abayobozi turebe niba yakongerwa.”
Kuri Jean Paulin Uwitonze, n’ubwo iyo minsi yaba mike, ikihutirwa ni uko abantu bayikoresha neza.
Abantu 16,000 nibo basabye ko bafashwa gukorerwa ihererekanya ry’ibinyabiziga ariko abagera ku 4,000 nibo bonyine batabifitemo ikibazo.
Hamwe mu hantu abatuye umujyi wa Kigali bagomba kuzajya gukoreshereza ihererekanya ry’ibinyabiziga ni i Nyamirambo kuri Tapis Rouge no ku i Rebero.









































































































































































