Tariki ya 27 mata 1994 ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa Abatutsi benshi. Abasirikari bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha Jenoside mu majyepfo, ku isonga hari abasirikari abarindaga uwahoze ari perezida, Habyarimana Juvenal, bafatanije n’abandi basirikari ndetse n’abajandarume. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe.
- Muri jenoside, Leta y’Ubufaransa yakiriye abayobozi bakuru ba Hutu power
Ubufaransa nicyo gihugu cyonyine cyakomeje gukorana na Leta y’abicanyi n’ubwo byari byaragaragaye ko iyo Leta yarimo ikora Jenoside.
Tariki ya 27/4/1994, ni ukuvuga ibyumeru 3 nyuma y’uko jenoside itangiye, intumwa 2 b’iyo Leta, Jerome Bicamumpaka na Jean Bosco Barayagwiza, bakiriwe i Paris muri Elysee na Matignon, mu gihe Amerika n’Ububirigi banze kuhaba visa.
Bagiranye ibiganiro n’abategetsi b’Abafaransa, harimo minisitiri w’intebe Edouard Balladur, minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Alain Juppe na Bruno Delaye, wategekaga Ibiro bishinzwe Africa mu biro bya perezida wa Repubulika.
Barayagwiza, icyo gihe yari diregiteri ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ministeri y’ububanyi n’amahanga, akaba no muri komite nyobozi ya CDR, umwe mu bashinze
RTLM, igikoresho gikomeye cya propaganda ya jenoside. Bicamumpaka yari muri MDR power, akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’abicanyi.
Bicamumpaka yari umuhezanguni ruharwa utaratinye kuvugira mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye amagambo yuzuye urwango avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi yari ngombwa.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yokeje igitutu Ubufaransa, igaragaza ko bitumbikana ukuntu Ubufaransa bwakwakira abantu bafite amaraso mu biganza, busobanura ko bakiriye izo ntumwa z’Urwanda kugira ngo bakomeze kugirana ibiganiro n’impande zombi. Nyuma baje kuvuga ko rwari uruzinduko rwihariye (“private visit”). Ubufansa bwari buzi neza abo baganiraga abo aribo, n’inkunga ya politiki bagombaga kubaha kugira ngo jenoside ikomeze.
- Abatutsi biciwe i Gikonko, Gisagara
Komine Mugusa yari iyobowe na Burugumesitiri Kabayiza Andre. Yaje kuyobora Komine aturutse muri Primature 1992, asimbura Kanyamanza Onesphore. Uyu Kanyanza niwe wahuzaga ibikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Icyo gihe bazanye n’abasirikare uwitwaga Adjida bamugize Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gikonko. Yakomokaga ku Gisenyi. Yari nka Comandat wa Jenoside. Agatanga amabwiriza y’ahagomba gushingwa bariyeri, gutoza insoresore z’abahutu uko bazica Abatutsi.
Hari Diregiteri Nkusi wa PRB (ikigo cyatunganyaga Umuceri). Kuko hari telephone niho hari abasirikare bakiraga amabwiriza y’itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside. Hanakorerwaga inama zo gutegura Jenoside. Urutonde rw’Abatutsi bazicwa rwakorwaga na Burugumesitiri afatanyije na ba Burugumesitiri bacyuye igihe n’abakonseye.
Byatangiriye muri Segiteri Buhoro yari ituwe n’abarundi benshi. Batangira barya inka z’Abatutsi. Konseye aza kuri Komini bamuha abapolisi na Agronome wa Komine. Yaraje afata abo barundi abapakira imodoka abazana kuri Komine, bahageze Adjuda ahita ababohora ati mwakoze amakosa yo kurya inka benezo bagihari! Mugende mubanze mubice mubone kurya inka. Ibyo byabaye mu matariki ya mbere y’ukwa kane. Nko ku Itariki 08 cyangwa 09/04/1994.
Abatutsi batangiye gukusanyirizwa kuri Komine, baturutse komine Rusatira, Ruhashya, Shyanda, Mbazi, basanga aba Mugusa. Bishwe kuri 27/04/2019. Hiciwe abarenga 25,000. Mu kubakusanya abakonseye bafashe micro bahamagarira abatutsi bose kujya mu kibuga cy’umupira. Kubakusanya byafashe nk’iminsi ibiri yose, ubundi abasirikare bakabarasa bahagaze hejuru y’ikibuga, abicanyi bitwaje intwaro gakondo bagose hagira uhunga isasu akabagwamo.
Abari ku isonga mu bwicanyi harimo assistant burugumesitiri witwaga Sylvestre wo kwa Mugenzi afanyije na se, Konseye Twagirayezu wari uwa segiteri Gikonko, Kayitare Yusi yari Diregiteri w’ ishuri ry’imyuga (CERAR) akaba yari perezida wa CDR muri Komini. Brigadier wa Komini witwaga Athanase. Inspecteur w’amashuri witwa Muramba.
- Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyamure mu murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza
Umusozi wa Nyamure wari uherereye mucyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komine Ntyazo, Segiteri ya Nyamure muri selire ya Gatare uyu munsi ni mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagari ka Nyamure mu Mudugudu wa Gatare.
Abatutsi benshi batangiye guhungira ku musozi wa Nyamure kuwa 20/04/1994 ariko bahasanze n’abandi bahageze mbere yabo. Bahamaze icyumweru kuko bahabaye kugeza 27/04/1994 akaba ari nayo tariki bagabweho ibitero simusiga hafi ya bose baricwa.
Bahahungiye kubera ko bumvaga Jenoside itazagira ubukana nkubwo yagize ndetse bumvaga ari nk’imvururu zizarangira vuba bagasubira iwabo. Hari kandi benshi bashoboraga guhungira mu gihugu cy’u Burundi cyahanaga imbibe by’umwihariko na komine Ntyazo, Muyira na Ntongwe.
Ikindi bumvaga bibaye ngombwa kwirwanaho byari kuborohera kubera ko bari hejuru y’umusozi aho bashoboraga gukoresha amabuye kandi niko byaje kugenda mu gihe bagabweho ibitero.
Abatutsi benshi bari baturutse mu makomine ya Muyira, Ntyazo na Rusatira muri peregitura ya Butare, komine Kigoma na Ntongwe muri perefegitura ya Gitarama n’ahandi.
Abari babishobye bahunganye ibiribwa bikeya baje gusangira ari benshi cyane kuburyo byahise bishira vuba. Bitewe n’inzara nyinshi n’inyota kubera ko bari hejuru y’umusozi kandi kure y’imirima yabo, batangiye gukora amatsinda yo kujya gushaka ibiryo ninjoro mu mirima y’abari bayifite hafi ariko byari biteye ubwoba kuko ku wa 21/04/1994 ibitero byatangiye kuza kubica. Nyuma yaho kandi batangiye kubaga no kurya inka bari bahunganye.
Nyuma yo kuhagera ku itariki ya 20 Mata 1994, bukeye bwaho kuwa 21/04/1994 ibitero bikomeye byatangiye kuza kubica bikaba byari bigizwe ahanini n’abaturage benshi n’interahamwe.
Bari bitwaje imihoro,amahiri, imipanga, amacumu n’ibindi bikoresho gakondo. Gukoresha imbunda byaje nyuma yuko Abatutsi bakomeje kwirwanaho nabo bakoresheje cyane cyane amabuye n’imiheto mikeya.
Kuva tariki ya 22 Mata 1994 kugeza taliki ya 26 Mata 1994, ibitero byakomeje kuza kandi Abatutsi nabo bakomeje kuhahungira. By’umwihariko kuwa 25/04/1994, hari Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure ariko abicanyi baje mu ibanga inyuma yabo ariko ntabwo babagezeho ariko abari ku musozi barababonye ndetse bamwe byabateye ubwoba bituma bamanuka umusozi bahunga.
Mu bagiye mu gice cy’abicanyi hishwe Abatutsi icumi (10) ndetse hari n’abakomeje kwicwa mu gihe bajyaga gushaka ibiryo mu mirima. Muriyo minsi hari abayobozi n’interahamwe bakomeje kuyobora ibitero no gukangurira abaturage kwitabira ubwicanyi.
Ku isonga harimo Burugumesitiri wa Komine Muyira witwa MUHUTU Adalbert, Twagiramungu Zacharie wari Perezida wa MDR muri komine Ntyazo, ba konseye batandukanye muri Komine ya Ntyazo; Murindahabi wa segiteri ya Nyamure, Murindahabi Isaie wa segiteri Gatonde, Mutabaruka wa segiteri Kayanza. Harimo n’interahamwe nyishi zatojwe nka Sendima, Munyaneza Gaspard n’abandi.
Hari kandi Ndahimana wari umuganga akaba n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamure by’umwihariko yatanze n’imodoka y’ikigo nderabuzima mu kujya kuzana interahamwe n’abapolisi muri komine za Muyira na Ntyazo.
Twavuga kandi Munyakayanza na Mbarubukeye bombi bari abarimu mu ishuri ribanza rya Nyamure bakaba baragize uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwitabira ubwicanyi ndetse nabo bayoboraga ibitero by’umwihariko bagize uruhare mu kwica abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Rwezamenyo nawo uteganya n’umusozi wa Nyamure cyane cyane bazwiho kwica abana b’abanyeshuri bigishaga mu ishuri ribanza rya Nyamure, abo bana babahungiyeho bizeye gukizwa no kurindwa n’abarezi babo ariko baje kubica nabi. Hari kandi umuturage witwa Gakuba we yagendanaga gerenade.
Ku italiki ya 26 Mata 1994, abicanyi baje munsi y’umusozi barahagota ndetse baraharaye mu rwego rwo kurinda ko hazagira abarokoka. Ku itariki ya 27 Mata 1994, nibwo Abatutsi bagabweho ibitero simusiga aho abicanyi bakoresheje imbunda nini n’intoya, gerenade n’intwaro gakondo nyinshi ibyo byatumye abatutsi badashobora kongera kwirwanaho.
Haje abasirikare n’abajandarume benshi bari baturutse kuri superefegitura ya Nyabisindu i Nyanza ndetse bamwe bari bamaze hafi ibyumweru bibiri kuri komine Muyira hamwe na Burugumesitiri MUHUTU Adalbert abandi bavuye i Nyanza kuwa 27/04/1994.
Hari abapolisi baturutse kuri komine Muyira na Ntyazo. Hari kandi imodoka yazanye interahamwe zari ziturutse mu Bugesera banyura i Busoro bari bayobowe. Abasirikare bashinze imbunda ku ishuri ribanza rya Nyamure batangira kurasa. Abatutsi bagize ubwoba bwinshi kuko bamwe baribatangiye gupfa no gukomereka bikomeye bituma abandi batangira kumanuka bahunga ariko nabo bicwaga n’abicanyi bari bagose umusozi.
Nyuma yo kubarasa no kwica benshi bazamutsa ku musozi bagamije kwica abari basigaye, guhorereza abari bataracikana no kubacuza imyenda. Muri rusange ku musozi wa Nyamure hiciwe abatutsi 22.378, imirambo yabo bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi cyane.
Abayoboye ibitero n’ababigizemo uruhare rwihariye barimo Burugumesitiri wa Komine Muyira witwa MUHUTU Adalbert wakatiwe igifungo cya burundu ariko akaba yarahungiye muri Zaïre, Twagiramungu Zacharie wari Perezida wa MDR muri komine Ntyazo, abapolisi ba komine Muyira bari bayobowe n’umupolisi witwa Ruberandinda Claver warikumwe n’abandi bapolisi barimo Gasanganwa n’abandi bahoze mu gipolisi barimo Bazarama na Bizoza.
Ruzindana Silas wari umucuruzi ukomeye muri santere ya Muyira i Nyamiyaga na we imodoka ye yatwaye interahamwe kujya kwica i Nyamure. Nawe yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu akaba yarahungiye muri Congo Brazaville.
Umusozo
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.
Bikorewe i Kigali, Tariki, 27/4/2020
Dr Bizimana Jean Damascene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG
