Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangiye kwakira kandidature z’abifuza kwiyayamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 3 Kanama ku baba hanze y’igihugu no ku wa 4 Kanama 2017, ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.
Ku munsi wa mbere Komisiyo y’igihugu y’amatora yakiriye abakandida batatu babanjirijwe na Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR).
Mu byangombwa bisabwa kugira umukandida ushaka guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, Habineza yatangarije itangazamakuru ko mu bye haburamo ikarita y’itora ariko na yo ayifite mu gihe kigufi bishoboka araba yayitanze.
Nyuma ya Habineza hakurikiyeho Gilbert Mwenedata na we ushaka kuba umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu. Mwenedata wagaragaye muri politiki y’u Rwanda ubwo yashakaga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2013 ariko ntashobore kubigeraho, mu byangombwa asabwa Komisiyo y’igihugu y’amatora yasanze haburamo icyemezo kigaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite, yaba yarasanzwe afite uburenze bumwe agatanga icyerekana ko ubundi yabusubije.
Ahagana mu masaha ya saa sita Komisiyo y’igihugu y’amatora yatunguwe n’izina rishya muri aya matora, ubwo Barafinda Ssekikubo Fred yatungukaga n’ivarisi ye azanye impapuro zisaba kwinjira mu rugamba rwo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Uyu mugabo udasanzwe uzwi muri politiki, yewe nta n’ibindi bikorwa bisanzwe azwimo mu Rwanda, avuga ko afite imyaka 47 y’amavuko ariko nta mashuri azwi yaba yarize mu Rwanda, uretse ko ashobora kwisobanura mu ndimi nibura eshatu.
Yavuze ko afite Ishyaka R2RUDA mu gihugu ritazwi, kuko ntaho ryanditswe mu bitabo by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, ariko ngo rifite abarwanashyaka bakabakaba hafi miliyoni 10. Nubwo avuga ko afite ishyaka, mu madosiye ye yitwajemo urutonde rw’abamusinyiye ariko nabo batagera ku mubare ushakwa n’amategeko w’abaturage nibura 12 muri buri karere nk’umukandida wigenga.
Barafinda, kimwe n’abandi bamuzi bavuga ko atuye i Kanombe mu karere ka Kicukiro.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko yakiriye ibyangombwa by’abo bifuza guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika kandi anabiifuriza ihirwe mu rugamba bagiye kwinjiramo rwo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda.
Nyuma yo kwakirwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora, Habineza yabwiye abanyamakuru ko ari umwanya mwiza kuri we ndetse n’ishyaka muri rusange.
Uretse Umuryango FPR Inkotanyi uri ku butegetsi ugiye gusoza urugendo rwo gutangaho Perezida Paul Kagame umukandida muri aya matora y’umukuru w’igihugu, Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda niryo ritanze kandidature andi asigaye akazashyigikira Kandidatire y’Umukandida wa FPR Inkotanyi.
Habineza akavuga ko ari ikibazo kidateye impungenge ishyaka rye, kuzahatana n’abo bose.
Kwakira ibyangombwa ku bashaka gutanga kandidature bizageza ku itariki ya 23 z’uku kwezi kwa Gatandatu, ku wa 27 hagatangazwa urutonde rw’agateganyo. Bitarenze tariki 7 z’ukwezi kwa Karindwi ni bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora izatangaza urutonde ndakuka rw’abemerewe kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu nyuma yo gusuzuma buri dosiye.
Mu batangaje ko bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ariko Kandidatire zabo zitegerejwe harimo umukandida wa FPR Inkotanyi bakiri mu matora ubu ageze ku rwego rw’igihugu, aho Perezida Paul Kagame mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali ari we watanzweho umukandida, abandi bigenga ni Philippe Mpayimana n’umwari Diane Shima Rwigara batarageza ibyangombwa byabo muri Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Panorama












































































































































































