Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 03 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu duce tumwe tw’Igihugu. Iyi nyandiko igaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi uyu munsi, harimo abiciwe kuri ADEPR ya Gihundwe, ku Ibambiro i Nyanza n’ahandi.
- Abatutsi biciwe kuri ADEPR ya Gihundwe, Rusizi
ADEPR Gihundwe yubatse mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, akaba ari naho hatangiriye Itorero ADEPR mu Rwanda. Muri Mata 1994, mu rusengero rwa ADEPR Gihundwe no muri Groupe Scolaire Gihundwe hahungiye Abatutsi bari baturutse mu zahoze ari Komine Kamembe na Cyimbogo ahitwa Nyakanyinya, Mutimasi, Murangi, Ruganda.
Abatutsi batangiye guhungira Gihundwe kuwa 14/04/1994 nyuma ya saa sita nka saa cyenda, ariko ubuyobozi bw’Itorero bwari bwabanje kwanga ko Abatutsi binjira mu kigo, ariko butangiye kwira baje kubareka barinjira. Bukeye bwaho Interahamwe zarinjiye zicamo Umututsi umwe ziragenda. Perefe BAGAMBIKI Emmanuel wa Cyangugu, amaze kumenya ko Abatutsi bahungiye muri ADEPR Gihundwe no muri Groupe Scolaire Gihundwe yaje kubatwara abajyana muri sitade Kamarampaka ababeshya ko ariho bazacungirwa umutekano. Ntabwo bahise babyemera kuko bari bazi ubugome bwe.
Ku wa 03/05/1994 nka saa yine mu gitondo nibwo Abanyeshuri batatu bigaga i Gihundwe bakomokaga mu Ruhengeri na Byumba bari barimuwe n’imirwano yaberaga aho bakomokaga, imiryango yabo ikaba yari yarazanywe Nyacyonga nk’impunzi, bakaba bari bayobowe n’umunyeshuri mugenzi wabo wirirwaga akora Jenoside hirya no hino muri Rusizi, bagiye guhuruza Abasirikare.
Haje abajendarume batatu begeranyiriza Abatutsi bari bahungiye mu kigo, babahuziza mu gikoni cy’Abanyeshuri barabarasa, banabateramo gerenade.
- Abatutsi biciwe ku Ibambiro, Nyanza
Ku i Bambiro ni mu yahoze ari Komine Muyira, Segiteri Matara, Serire Rugunga; ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagali ka Cyeru mu Mudugudu wa Rutete. Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Gihugu ku itariki ya 07/04/1994 ntabwo yahise ihagera bafashe igihe cyo kuyicengeza no gushishikariza abaturage kubyumva ndetse no kuyikora.
Mu gace k’Amayaga, by’umwihariko mu Murenge wa Kibirizi, Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukorwa mu matariki ya 19/04/1994 nyuma y’imbwirwaruhame Perezida Sindikubwabo yakoreye i Butare avuga ko abantu bigize ba ntibindeba.
Abatutsi batangiye guhigwa bukware, kwicwa, gutwikirwa, gusenyerwa no kunyagwa ibyabo. Ubwo bahise batangira gukwira imishwaro, gutatana, kwihisha no guhunga kuko bari batereranywe n’abaturanyi. Guhiga bukware Abatutsi byarakomeje ariko bigeze hagati abicanyi bayobya uburari batanga amatangazo ko hatanzwe ihumure ko abagore n’abana cyane cyane ab’abakobwa batagomba kwicwa, ko bazabarindira ku i Bambiro.
Ibyo byatumye abari bafite aho bihishe basohoka maze bose bajya ku i Bambiro ndetse bamwe bambika abana bato b’abahungu udukanzu tw’abakobwa kugira ngo biyoberanye.
Kubera ko bagiye ku i Bambiro bazi neza ko bagiye kuharindirwa umutekano byageze ku itariki ya 01/05/1994 hari umubare w’abagore n’abana basaga 454 bahahuriye. Muri iyo minsi y’ubuzima bwo ku i Bambiro, abicanyi barazaga bakarobamo abo bashaka bakajya kubica abandi bakajya kubakorera iyicarubozo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina (kubagira abagore babo ku gahato). Abicanyi bamaze kubona ko umugambi wabo wagezweho w’uko abagore n’abana bahurijwe ku i Bambiro bacuze umugambi wo kuza kuhabicira ku itariki ya 03/05/1994.
Ku itariki ya 3/5/1994, abicanyi baje bafite intwaro gakondo z’ubwoko bwose, bambaye amakoma bavuza amafirimbi bagota ku i Bambiro hose batangira kwica. Babanje gucuza ababyeyi, babambika ubusa, kubafata ku gahato, kubabwira amagambo mabi (ubwirasi bwanyu, agasuzuguro kanyu, ubwibone, …) barangiza gukora ibyo bakora bakabatema bakabajugunya mu musarane bamwe na bamwe batarahwana. No kubica byakorwaga mu byiciro bijyanye n’imyaka habanjemo abana, hakurikiraho abakobwa b’abangavu, abakobwa bigiye hejuru, hakurikizwaho abagore b’amajigija n’abakuze.
Ibyo barabikoze biba umuganda w’umunsi wose ariko mbere yo gutangira kubica barabanje bica umusaza Diyonizi Nzaramba wari ukuze cyane bari barasize babishaka ngo azasigare ari icyigisho cy’uko umututsi yasaga. Ni we babanje mu musarani kugira ngo bivure umwaku w’amaraso y’abagore n’abana b’Abatutsi atazabasama. Uwo niwe mugabo umwe rukumbi wiciwe aho.
Birumvikana ko mu gihe babonye Interahamwe zambaye amakoma, bafite intwaro gakondo bavuza amafirimbi, bagabweho igitero bagize ubwoba bwinshi, bamwe bagerageje gucika no kwirukanka ariko bakabirukankana bakabica abandi bakabagarura. Abandi bari bafite intege nke bahebeye urwaje bakomeza gusenga. Ubwo rero barishwe karahava, bakira urupfu, bariyakira ku buryo abenshi batemwaga ariko ntibatake bagapfa nk’intama.
Abagize uruhare muri ubwo bwicayi:
Safari Jean Bosco yari Umugenzuzi w’amashuri (Inpecteur) muri Komini Ntyazo akaba umuhungu w’umucuruzi ukomeye cyane witwaga Mubiligi Athanase, ni we wari warazanye MDR muri ako gace nyuma aza guhinduka MDR Power.
Uyu yajyaga gufata amasomo y’uko bazakora Jenoside kwa Bandora ku Ruhuha. Yarafunzwe aho afunguriwe yahise atorokera muri Malawi aho ari kumwe n’abo bavukana.
Kageza Jean Nepomuscene na we yari umucuruzi ukomeye akaba ari mu bantu bayoboraga ibitero. Rudali Félicien na we yari umucuruzi akaba ari mu bantu bagize uruhare rukomeye.
Hanyurwimfura Antoine ni mwishywa wa Sindikubwabo Theodore, akaba yari umukozi w’amasuku mu rukiko rwa kanto rwa nyamiyaga; na we ari mu bantu bari mu bitero ndetse wanahuruje igitero cyo ku Muyira.
Mirenzo n’abahungu be bari impunzi z’Abarundi bari bashyushye cyane mu bwicanyi; Ndolikimpa Aphrodice yahoze ari Burigadiye wa Komini Ntyazo; Ntabuye Sylvain yari umwarimu muri CERAI ariko ari bwo akirangiza amashuri; ni we wazaga guhitamo abakobwa asambanya na we yari mu bajyaga gufata amasomo kwa Bandora ku Ruhuha. Nomani yari Interahamwe y’i Bugesera yari yarahahungiye imirwano y’inkotanyi ari kumwe n’izindi Nterahamwe bazanye; gashushure Ernest ni umwarimu wagendanaga indangururamajwi ari mu modoka abwira abantu ko hatanzwe ihumure kandi abashuka; Hari kandi Rugwizangoga, Bazindyiki Antoine n’abandi…
Hari n’uwari umwana witwa Montfort akaba umwuzukuru w’uwitwa Rutare wasambanyije abana bangana aranabica, yarafunzwe, afungurwa mu bana kuko yari afite imyaka 10 y’amavuko gusa.
Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje mu duce dutandukanye tw’Igihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini no mu nsengero kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.
Dr. Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside -CNLG
