Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imiryango y’abiciwe i Byumba mu 1990 biswe ibyitso by’Inkotanyi irasabirwa ubutabera

Abayobozi b'uturere twa Gatsibo na Gicumbi bashyira indabo ku mva zishyinguwemo abiciwe i Byumba mu 1990 biswe ibyitso by'Inkotanyi (Ifoto/Panorama)

Ku itariki ya 8 Mata buri mwaka, ni umunsi wo kwibuka Abatutsi biciwe i Byumba bavuga ko ari ibyitso by’Inkotanyi abandi bikavugwa ko bafatiwe ku rugamba. Abiciwe i Byumba imibiri yabo ishyinguwe mu rwibutso ruri ahitwa ku Gisuna, bishwe ubuyobozi bwariho icyo gihe aribwo bubatanze kandi bicirwa mu kigo cya gisirikare cya Byumba.

Ku wa 8 Mata 2019, Rutagarama Aloys umwe mu bafite abo mu muryango we biciwe i Byumba, mu buhamya bwe yavuze ko abo bajyanywe i Byumba batashwe kandi batangwa n’abari ba Burugumesitiri b’amakomini yari agize Perefegitura ya Byumba, bandikirwa impapuro ko bafatiwe ku rugamba. Abakuwe muri Komini Murambi, Gituza, Muvumba, Ngarama ndetse na Muhura babanje koherezwa kuri Superefegitura i Ngarama, hanyuma boherezwa i Byumba.

Akomeza avuga ko bishwe urw’agashinyaguro, kuko inzira zose banyuzemo baterwaga ibyuma, ku buryo hari abagejejwe i Byumba bisa n’aho bapfuye; ariko bagejejwe mu kigo cya gisirikare cya Byumba bicwa urw’agashinyaguro batwitswe, hanyuma bajugunywa mu cyobo kimwe.

Agira ati “Ibyo byose byakozwe n’abayobozi bariho icyo gihe ndetse harimo n’abari abayobozi b’ingabo. Aba bantu bishwe urupfu rubi kugeza n’aho batwikwa kandi byose byakozwe n’abayobozi bariho icyo gihe. N’ubu bamwe baracyahari ariko nta makuru batanga ngo abantu bacu bahabwe ubutabera kandi barabukeneye.”

Rutagarama akomeza avuga ko igihugu gifite inzego zubatse kandi zikomeye bikwiye ko hagira igikorwa ubutabera bukaboneka, abakoze ibyaha bagahanwa ariko kandi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biteguye gutanga imbabazi ku wazisabye, ikibazo ari uko batabona abo baziha. Agira ati “Ubumwe n’ubwiyunge buzagerwaho bute mu gihe hari abakinangiye banga kuduha amakuru y’abacu bishwe kandi bari bahari?”

Sibomana Jean Nepo, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, mu ijambo rye ry’uwo munsi na we yagarutse ku butabera bugitegerejwe ku biciwe i Byumba mu 1990, ko igihe hatazabaho ubutabera abafite ababo bishwe biswe ibyitso by’Inkotanyi bazahora mu gahinda ko kutamenya ababiciye kandi hakeneye ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Agira ati “Aba twibuka uyu munsi ni ababyeyi bacu […], cyane cyane muri Murambi babahereye kera kuko byari no mu tunyamakuru twandikwaga na komini Murambi. Abacitse ku icumu bafite ababo bashyinguye hano n’ubu baracyafite akababaro gakomeye, bashengurwa n’urupfu ababo bishwe kandi bakicwa abayobozi, ingabo n’izindi nzego z’umutekano babica bavuga ko bafatiwe ku rugamba. Igishengura abo babyeyi gikomeye ni uko bamwe mu babgizemo uruhare bagihari kandi bari mu mirimo ikomeye….”

Akomeza agira ati “Ikizere dufite ni uko dufite Leta y’Umubyeyi izatanga ubutabera. Ariko nka Ibuka turashaka gushyiraho itsinda ribicukumbura tugatanga inama ku babishinzwe, kuko aba bashyinguye hano atari umwihariko na bo bagomba kubona ubutabera. Twemera ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Twemera ko ubutabera nibutangwa kuri aba bantu bizatanga isomo rikomeye cyane…”

Ubutabera buzana impinduka ku muntu wabuze uwe, ariko kandi bukazana n’impinduka ku bakomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside yuzuye uburozi buhabwa abakiri bato.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ndetse n’uwa Gicumbi basabwe kubafasha iki kibazo kikabonerwa umuti urambye babahekereza mu rugendo rwo gushaka ubutabera kandi ntibizagire uwo bihungabanya.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, mu butumwa bwe yavuze ko abashyinguye mu rwibutso rwubatse ku Gisuna, bakuwe muri tumwe mu turere twari tugize Perefegitura ya Byumba, aho basanishaga abazanwe aho n’Inkotanyi zari ku rugamba.

Avuga ko Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi yafashe bamwe mu bari abakozi b’iyo Komini akavuga ko bafatiwe ku rugamba kandi batari abasirikare. Agira ati “Wakwibaza ukuntu Gatete yafatiraga abantu ku rugamba kandi atari umusirikare. Ubuyobozi ni ikintu gikomeye, ubaye umuyobozi mubi yoreka abo ayobora. Ubuyobozi ni ikintu gikomeye gisaba gushishoza, bisaba umutimanama ibyo ugiye gukora byose ukabitekerezaho; ni nabwo buyobozi bwiza dufite.”

Yijeje ko igihugu gifite ubuyobozi bwiza aho iyo uvuze uti “ntibizongera wumva ko bitazongera koko.” Abizeza ko igihugu gifite ubutabera kandi bugera kuri bose kuko ntawe uri hejuru y’amategeko. Avuga ko kugira imbaraga nta handi biva uretse kugira ubuyobozi bwiza, kugira abaturage beza, abashinzwe umutekano beza kandi bakunda bose bakunda igihugu cyabo.

Urwibutso rwa Gisuna ruri i Gicumbi, abafite ababo bahashyiguye barasabwa ko rwahindurirwa izina rukirwa Urwibutso rwa Byumba kuko rufite amateka akomeye; rushyinguwemo imibiri isaga 400, muri yo 16 bakaba bakomoka mu cyahoze ari Komini Murambi.

Indi nkuru bifitanye isano wasoma kanda hano “Byumba: Abiswe ibyitso bishwe batwikishijwe amakara”

Abayobozi b’uturere twa Gatsibo na Gicumbi unamira abaciwe i Byumba bashyinguwe ku Gisuna (Ifoto/Panorama)

Abitabiriye Kwibuka abiciwe i Byumba mu 1990 (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yakiriye abanyagatsibo bitabiriye kwibuka abiciwe i Byumba biswe ibyitso by’Inkotanyi (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepo (Ifoto/Panorama)

Imiryango ifite ibabo biciwe i Byumba bashyira indabo ku rwibutso (Ifoto/Panorama)

Padiri Rutinduka Laurent asabira abiciwe i Byumba bashyinguye mu rwibutso rwa Gisuna (Ifoto/Panorama)

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities