Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Impaka zakomeje gukaza umurego ku mushinga w’itegeko rishya muri Uganda

Uganda bananiwe kumvikana kumushinga mushya w'itegeko bagiye gushyiraho

Mu gihe Uganda iri kwitegura kuganira ku mushinga w’itegeko witwa “Protection of Sovereignty Bill”, imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nzego zitandukanye zakomeje kugaragaza impungenge, zivuga ko ushobora kubangamira ubwisanzure bw’abaturage no kugira ingaruka ku bukungu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Miria Matembe wahoze ari Minisitiri, yanenze uburyo uyu mushinga uri kwihutishwa nubwo umaze igihe uteza impaka nyinshi mu baturage.

Yagize ati: “Sinigeze mbona umushinga w’itegeko uteje impaka nyinshi gutya, wanenzwe n’abantu benshi, wihutishwa ngo uganirweho mu minsi ibiri gusa… Mukazana umushinga wateje impaka kandi wanenzwe ku rwego rungana kuriya.”

Uyu mushinga w’itegeko uteganya guhana ibikorwa byose bishobora gufatwa nko gushyigikira inyungu z’abanyamahanga ku nyungu za Uganda, ndetse ugashyiraho icyiciro cy’abantu cyangwa imiryango ihabwa inkunga n’amahanga, ikitwa abakorera inyungu z’abanyamahanga.

Abawunenga bavuga ko amagambo awugize asa n’ayakoreshejwe mu bindi bihugu mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Gusa hari bamwe mu baturage bawushyigikiye, bavuga ko wagira uruhare mu gukaza igenzura ku mafaranga ava mu mahanga. Umucuruzi kandi utegura ibirori, Elijah Rabwoni, yavuze ko uyu mushinga ufite akamaro nubwo uteje impaka.

Ati: “Iri tegeko… nubwo riteje impaka, ni ryiza. Rije mu gihe abantu benshi bahabwa amafaranga ariko ntibakurikiranwe neza. Iyo leta ibikurikiranye neza, ni byiza.”

Ku rundi ruhande, hari abagaragaza impungenge z’ingaruka bishobora kugira ku mibereho yabo ya buri munsi. Umushoferi wa moto avugana na African News, Samuel Musoba, yavuze ko igabanuka ry’amafaranga ava hanze rishobora kudindiza ubucuruzi no kugira ingaruka ku miryango.

Yagize ati: “Niba amafaranga atakiza mu gihugu… ubucuruzi nabwo ntibuzagenda neza. Bizangiraho ingaruka nanjye ubwanjye, kandi ku musozo bizagera no ku muryango wanjye.”

Uyu mushinga w’itegeko ukomeje guteza impaka mu nzego zitandukanye zirimo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abikorera, bavuga ko ushobora kugabanya ubwisanzure no gutuma abashoramari bagira impungenge zo gushora imari muri Uganda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities