Panorama
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze uwitwa Noteri wigenga ukorera mu Karere ka Rubavu n’abandi bantu batandatu, barimo umugore umwe, bakurikiranweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
RIB itangaza ko Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abafashwe bacuze umugambi wo kugurisha ubutaka, aho buriwese yari afite icyo ashinzwe muri uwo mugambi. Hari abigize abakomisiyoneri, abandi bigira ba nyir’ubutaka, umuvandimwe wa nyir’ubutaka, hiyongeraho na notaire wigenga wabafashije kwemeza ihererekanya ry’ubutaka (Mutation).
Aba bafashwe bamaze kugurisha ubutaka bufite agaciro ka 15,000,000Frw buherereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu hanyuma bakayagabana bose uko ari barindwi.
RIB ikomeza ivuga ko umwe mu bakurikiranweho ibi byaha, muri Mutarama uyu mwaka yari yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko ngo akurikiranwe ari hanze ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho we n’akandi gatsiko bibaga amafaranga ku ma sitasiyo ya esanse bakoresheje uburiganya bwo kuri MoMo.
Dosiye yabo ubu ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha. Bararegwa ibyaha bine aribyo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi. Ibi byaha byose baregwa igifite igihano gito ni umwaka umwe w’igifungo naho igihano kinini ni imyaka 10.
RIB irakomeza kuburira abantu bose bishora mu byaha nk’ibi kubireka ahubwo bagashaka imibereho myiza mu buryo bukurikije amategeko. Yihanangiriza ba Noteri bigenga bakoresha ububasha n’inshingano bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite babihagarika. Uru rwego kandi rusaba abantu bose gukomeza kugira amakenga igihe cyose bagura umutungo uwo ariwo wose, bakajya bashishosha mbere yo kugira icyo bishyura, cyane cyane umutungo utimukanwa.

Mu bafashwe harimo harimo ukurikiranweho isubiracyaha akaba ahuriyeho n’abandi ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho tariki ya 06 Mutarama uyu mwaka yari yarekuwe by’agateganyo.















































































































































































