Inzego z’ubutaka mu Rwanda zivuga ko ubwinshi mu butaka Abanyarwanda batunze, ari buto kuko buri munsi ya ½ cya hegitari. Bwose hamwe barabubaruye basanga ni ibibanza miliyoni 12.
Abashinzwe kububarura, babwiye KT Radio dukesha aya makuru, ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, ko nubwo ari uko bimeze, ari ngombwa ko abantu bose bimuwe, baba bagomba guhabwa ingurane mbere. Ni mu rwego rwo kubarinda gusiragira no kujya kwangara, badafite aho barambika umusaya.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Philippe Kwitonda, yavuze ko itegeko riteganya ko umuntu ahabwa ingurane ‘mbere y’uko yimuka’.
Kwitonda ati “Itegeko ribisobanura ko uhabwa ingurane mbere y’uko wimuka, ukayihabwa mu minsi 120 (amezi ane)mbere y’uko uva aho ari utuye. Nicyo itegeko riteganya, ariko nanone Itegeko rigateganya ko ushobora no kumvikana n’ugiye kukwimura. Rwa rwego rukwimura rushobora kuvuga ruti: turumvikanye iminsi 120 ishobora kurenga, icyo gihe iyo irenze wa muntu wimurwa bamuha 5%, yakwitwa nk’igihano gihabwa urwego rwagombye kuba rwamuhaye ingurane ariko ntayihabwe.”
Ariko ngo hari n’izindi mpamvu zishobora gutuma ingurane itinda gutangwa, zirimo ubutaka buri mu makimbirane, Leta ikabura uwo iha ingurane kuko buri wese aba avuga ko ubutaka ari ubwe.
Kuri iyi ngingo, Kwitonda ati “Buriya mu Rwanda dufite icyo twakwita nk’ibibanza (Plots) cyangwa ubutaka miliyoni 12, ni ukuvuga ko Abanyarwanda uburyo batunze ubutaka, ubwinshi buri munsi ya 0.5 bya hegitari. Ni ubutaka buto buto cyane. Niba nka Minisiteri y’Uburezi igiye kubaka nk’ishuri ahantu, ikavuga iti nkeneye hegitari ebyiri kugira ngo ryubakwe, kubera ko ari ubutaka buto buto kuri buri muturage, ubwo biba bivuze ko izaganira n’abaturage hafi 1000 kandi uko uganira nabo niko usanga bya bibazo twavugaga. Izo ni zimwe mu mpamvu zihari.
Hari umuturage witwa Jean Bosco Niyomugabo watanze urugero rw’uko aho yahoranye ubutaka muri Nyagatare, hasa n’ahashimuswe na REG kuko kuva mu mwaka wa 2022 kugeza ubu, atarahabwa ingurane kandi ngo ubutaka bwe nta kibazo bufite.
Ati: “REG yarancuragije mu buyobozi ahantu hose. Ari ingurane z’ibihingwa nari mfitemo ntazo nabonye, cyari ikibanza cy’ahantu mu isantere cyo kubaka yaragikoresheje nta kintu bampaye. Bambwiye ko ntagomba kuhubaka, imyaka ibaye ine, nta mafaranga bampaye, bageze naho bansaba kujya aho bakorera, barebye muri mashini basanga amafaranga ambaruyeho.”
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Emmanuel Nuwamanya, avuga ko bakorana n’izindi nzego ngo ibibazo bikemuke, ariko batanyuze ku ruhande rw’icyo Itegeko rivuga. Muri izo Minisiteri bakorana ku isonga hazamo iy’ibidukikije.
Ati: “Gukorana n’inzego ni ngombwa, cyane cyane dukorana na Minisiteri y’Ibidukikije, kubera ko Itegeko ari bo basa nkaho barifite mu nshingano, inzego zose zikarikurikiza. Tugakorana nanone na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’inzego z’ibanze kugira ngo cya gikorwa remezo kiri bushyirwe mu mutungo w’umuturage ku bw’inyungu rusange, abashe guhabwa ingurane ikwiye.”
Iyo umuturage atanyuzwe n’ingurane ari guhabwa, intambwe ya mbere aba agomba gutera ni ukuganira n’urwego rwimura, ariko mu gihe atanyuzwe aba ashobora kugana inkiko.
Kuri iyi ngingo, Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko amakimbirane adakunze kubaho kuko ibibazo bigera kuri 99% bikemukira aho bigomba gukemukira.















































































































































































