Ubwo yageraga aho agomba kwiyamamariza, mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Base, ku wa 19 Nyakanga 2017, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yahawe ikaze n’Umuyobozi w’ushinzwe imiyoborere myiza muri ako karere, Mujijina Jurithe.
Ku kibuga cy’amashuri y’Ikigo cya Kiruri, niho Habineza Frank yiyamamarije, nyuma y’uko yangiwe kwiyamamariza aho yari yatse mbere, akarere kavuga ko hegereye cyane isoko.
Habineza yakiriwe n’abaturage batari bake, aho umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere yamuhaye ikaze akanamwifuriza amahirwe, anibutsa abaturage ko Habineza ari umukandida wemewe n’amategeko aribo ubwabo bafite amahitamo y’uzabayobora.
Habineza yashimiye abaturage n’ubuyobozi bamwakiriye, anabashimira ibyiza bamaze kugeraho ariko kandi abasaba ubufatanye kugira ngo ibyo batagezeho babigereho.
Habineza ntiyagiye kure y’ibyo yavugiye mu tundi turere birimo ko bagomba gushaka umutekano w’ubuzima kuko inzara itera imibereho mibi, kubaha amazi meza, kongera ibikorwaremezo no gukuraho umusoro w’ubukode bw’ubutaka.
Agira ati “ nimuntora nzakuraho umusoro w’ubukode bw’ubutaka kuko ni impano ya basogokuruza bacu, ntidukwiye kubyishyurira. Imanza zaciwe zikwiye kurangizwa, inkiko zikigenga, abaturage bakagira icyizere cy’inzego z’ubutabera kuko hari n’abanga gutaha barahunze baziko bageze mu Rwanda bafungwa. Ibyo biva ku cyizere gike bagirira ubutabera. Kuri gahunda ya Girinka munyarwanda abatishoboye bahabwe amatungo magufi kuko inka iravuna kuyorora, kuko ntiwaba utishoboye ngo ushobore inka ariko amatungo magufi ntiyamunanira, tuzabaha amatungo magufi.”
Ikindi yagarutseho ni ukugabanya umusoro w’ibicuruzwa, kongera imishahara y’abakozi barimo abasirikare, abapolisi, abarimu n’abaganga n’abandi bakozi ba Leta avuga ko bahembwa intica ntikize.
Ku bwisungane mu kwivuza, Habineza yabwiye abaturage bo mu karere ka Rulindo ko bukwiye kugira agaciro, umurwayi yajya kwa muganga agahabwa imiti yose ndetse byaba ngombwa akajya no kuvurirwa hanze y’igihugu.
Bamwe mu baturage bakurikiye ibiganiro bya Habineza Frank bavugako kuba yabakuriraho umusoro w’ubutaka ari ikintu cyaba gikomeye cyatuma bamutora kuko bdakwiye kubusorera kandi batabucuruza, bavuga kandi ko bishobotse mituweli igashyirwa mu bikorwa nk’uko abivuga byaba byiza.
Mutesi Scovia
