Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza ya CHOGM

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’Inama ya CHOGM, yabereye i Kigali kuva ku wa 20 kugeza ku wa 26 Kamena 2022.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’igihugu yagize ati “Turashimira abagera ku 4000 bifatanyije natwe muri CHOGM. Ku bayobozi bagenzi banjye, byari ishema kubakira mwese mu Rwanda kugira ngo dushimangire ko twiyemeje guharanira ejo hazaza heza, hiyubashye ku baturage bo mu muryango wa Commonwealth. Tubifurije urugendo rwiza!”

Mu butumwa bwo gushimira abagize uruhare mu migendekere myiza y’inama ya CHOGM, Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira abafashije mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose, abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n’Abanyarwanda bose bitanze kugira ngo CHOGM igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje ishema igihugu!”

Taariki 25 Kamena 2022 nibwo hasojwe Inama ya CHOGM ndetse n’izindi ziyishamikiyeho zari zimaze icyumweru zibera mu Rwanda. Iyi nama yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bine (4000) baturutse mu bihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth ndetse n’abandi baje nk’abatumirwa, muri bo harimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 25.

Kuri ubu u Rwanda nirwo ruyoboye uyu muryango rusimbuye Ubwongereza bwaherukaga kwakira inama ya CHOGM mu mwaka wa 2018. U Rwanda ruzayobora uyu muryango kugeza mu nama itaha ya CHOGM aho izabera mu birwa bya Samoa.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. "oppna ett binance-konto

    April 14, 2026 at 03:36

    Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Igisirikare cya Tchad cyatangaje ko igitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, cyahitanye abasirikare 24 b’icyo gihugu, abandi 26 barakomereka bikomeye. Mu itangazo...

Football

Ikipe ya Arsenal FC yongeye kwinjira mu mateka yayo, nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri,...

Amategeko

Panorama Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze uwitwa Noteri wigenga ukorera mu Karere ka Rubavu n’abandi bantu batandatu, barimo umugore umwe, bakurikiranweho ibyaha birimo...

Amakuru

Leta y’u Bwongereza yatangaje ingamba nshya zigamije gutabara urwego rw’utubari n’ahakirirwa abashyitsi, ruri mu bibazo bikomeye byatewe n’izamuka ry’ibiciro n’imisoro. Muri izo ngamba harimo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities