Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Rwamagana: Basabwe gukomeza imbaraga mu kuzana impinduka

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku munsi w’ejo tariki ya 23 Nyakanga 2017, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu guhindura aho batuye ndetse n’imbaraga mu kubaka igihugu.

Yagize ati ″Banyarwamagana rero, mufite uruhare runini cyane rwo kuzana izo mpinduka kandi byavuzwe ko byinshi mumaze kubigeraho, kandi mu gihugu cyose hari byinshi mumaze kugeraho.

Banyarwamagana rero, igihugu cyacu n’amateka yacu by’umwihariko, ibikorwa bizubaka igihugu cyacu bigomba kuba bifite ubudasa, ntahandi wabisanga, ariko ubudasa bushingira ku bumwe, bushingira ku bushake abanyarwanda bafite bwo kugira ngo bubake igihugu cyacu ndetse n’abatuziho amateka mabi bazaza bakayoberwa bazaze badusange aho turi, aho turi n’aho dushaka kujya ni ho habereye abanyarwanda.

Dukore rero itariki enye z’ukwa munan ni ukuzinduka, ni amahirwe yo kongera gutera intambwe intambwe mu majyambere yacu, twongere imbaraga, twongere ubumwe, twongere  umutekano, twongere amajyambere, ibyo rero birasaba imbaraga za buri wese, imbaraga z’urubyiruko, imbaraga z’abakobwa , abahungu, abagore n’abagabo ndetse n’abasaza bacu bakuze na bo bagira umusanzu wabo tukagendera hamwe mu mbaraga u Rwanda rushobora kubagezaho.

Banyarwamagana, ibikorwa bimaze kugerwaho bishimishije nukubifata neza nukubyongera buri munyarwanda wese akabivanamo ikimwubaka, tugatera imbere kandi twese, urubyiruko rwacu rukagira umuco, tukaruha amashuri rukiga rukagira ubumenyi, tukagira amavuriro, bituma n’abana bacu bakura bakagira ubuzima bwiza, bigahera hasi ku bana bacu bato, bakagaburirwa neza bagakura neza, bakagira igitunga umubiri, ubwenge burya butangira umuntu akivuka.

Yagarutse cyane ku mirire mibi ikibasiye bamwe mu  bana b’u Rwanda. Ati ″Hari ahandi ikiri mu gihugu ntabwo dushaka kuyibona, tuzahera kuri ibyo ngibyo kuko ntabwo twubaka u Rwanda rw’ejo abana bacu n’abuzukuru ntabwo tubaha amahirwe nkuko bikwiriye.

Ni ngombawa ko abana bagomba kubona ikibatunga bakazavamo Abanyarwanda bazima.

Yashimiye Rwamagana ko yabashije gutera intambwe mu kurwanya imirire mibi avuga ko abandi bakwiye kuyifatiraho urugero bakihutisha gukemura iki kibazo ahandi kikiri mu gihugu.

Yatsindagiye ko amajyambere yabantu ahera ku bato,  ati ″iyo abantu batarezwe neza ibindi byose ntabwo bigerwaho neza.”

Hakizimana Elias/Panorama-Rwamagana

Abakaraza b’i Rwamagana bishimiye kwamamaza Perezida Kagame (Photo/Elias H.)

Paul Kagame ashyigikiwe n’amashyaka agera ku munani (Photo/Elias H.)

PDC Yamamaje umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame (Photo/Elias H.)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities