Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze guta muri yombi abantu 81 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera mu bizamini bisoza amashuri abanza.
Muri abo bakekwa harimo abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakozi b’uburezi, barimo Visi Meya w’Akarere ka Kirehe Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere, na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré.
RIB yabitangaje ubwo yerekaga abanyamakuru 39 muri 81 bakurikiranyweho ibi byaha. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko abakekwa bakomoka mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imigendekere y’ibizamini.
Mu bafashwe harimo abayobozi bashinzwe uburezi mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Nyamasheke na Rubavu, ndetse n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’Imirenge.
Hari kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri 13, barimo bane bo mu Karere ka Kirehe, umwe wo mu Ngoma, babiri bo muri Kayonza, umwe wo muri Nyamasheke ndetse n’abandi batanu bo mu Karere ka Rubavu.
RIB kandi yataye muri yombi abarimu, abakozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe ibaruramari ndetse n’abashinzwe amasomero muri ibyo bigo.
Iperereza ryakorewe mu Turere dutanu ryatumye hafatwa abantu 21 muri Kirehe, barindwi muri Ngoma, batatu muri Kayonza, 15 muri Nyamasheke na 35 muri Rubavu.
Dr. Murangira yavuze ko bamwe mu bakekwa bakoraga ibyo bikorwa babihisha inyuma y’imvugo zivuga ko ari ugufasha abana, abandi bakabita “gutekinika” cyangwa “gukora umuti”.
Asobanura uburyo ibyo bikorwa byategurwaga, yagize ati:
“Uko gukopeza mu mutaka bise wo gufasha abana, kugira ngo ibyo bishoboke bategura uko bazabikora. Icya mbere bashaka abarimu bizeye, bazahagarara mu byumba, mbega abarimu batazabavamo, bakababikira ibanga, bakabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bikorwa.”
RIB ivuga ko abarimu bagombaga kugenzura ibizamini batoranywaga hakiri kare, kuva ku rwego rw’ibigo by’amashuri kugeza ku rwego rw’Akarere, kugira ngo bashobore kugira uruhare muri ubwo buryo bwo gukopera.
Dr. Murangira yatanze urugero rw’uko byakorwaga mu isomo ry’Imibare, avuga ko umwarimu wari ushinzwe gukosora ikizamini yashoboraga kubona urupapuro rw’ibibazo, akihutira gukosora ibisubizo, hanyuma akabigeza ku banyeshuri bari mu cyumba.
Ati: “Iyo ikizamini kimaze gutangazwa, tuvuge niba ari isomo ry’Imibare, mu bagenzura ibizamini haba harimo uwigisha ya mibare, agahita afata rwa rupapuro akihuta agakosora vuba vuba. Yamara gukosora, akandika ibisubizo, akinjira mu ishuri, uwarushinzwe icyumba akahagarara ku muryango akamucungira, ubundi akabwira abana ibisubizo, abana bakabyandika.”
Abantu bakurikiranyweho ibi bikorwa bakekwaho ibyaha bitatu by’ingenzi. Harimo gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, guhimba cyangwa guhindura inyandiko no kuzikoresha, ndetse no kumena ibanga ry’akazi.
Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’amategeko mu nyungu bwite giteganywa n’Ingingo ya 15 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iri tegeko riteganya ko umukozi wa Leta cyangwa undi muntu uri mu rwego rwa Leta ukoresha umwanya cyangwa ububasha afite kugira ngo yiheshe cyangwa aheshe undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo uwabihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 Frw. Iyo inyungu yari igamijwe ari amafaranga, igihano gishobora kuba igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi n’ihazabu ingana n’inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ku bijyanye no guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, Ingingo ya 276 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu ukora ibyo bikorwa ku bw’uburiganya aba akoze icyaha.
Uwo gihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Naho ku cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, itegeko riteganya ko umuntu ufite ibanga kubera inshingano cyangwa umwanya afite, iyo arimennye haba akiri mu kazi cyangwa amaze kukavamo, aba akoze icyaha.
Iyo ahamwe n’icyo cyaha, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni eshatu Frw.
RIB ivuga ko iperereza kuri iki kibazo rikomeje, mu gihe abakekwa bazakomeza gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.














































































































































































