Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ishusho y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya mu rugendo rushya

U Rwanda n’u Burusiya, bigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 bitangiye umubano ushingiye kuri Dipolomasi hagati y’ibihugu byombi. Muri iyi sabukuru haratangizwa urugendo rushya rwo kwagura uwo mubano binyuze mu ishoramari, ikoranabuhanga n’ubucuruzi n’ibindi bishingiye ku cyerekezo Isi igezemo.

Umubano ushingiye kuri Dipolomasi hagati y’ibihugu byombi watangiye mu 1963, -icyo gihe byari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti-, nyuma y’umwaka umwe u Rwanda rubonye ubwigenge. Nyuma y’imyaka ibiri, mu 1965, u Burusiya bwafunguye Ambasade yabwo i Kigali, mu gihe u Rwanda rwayifunguye i Moscow mu 1966, nyuma y’imyaka itatu.

Aganira n’ikinyamakuru Modern Diplomacy cyo mu Burusiya, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, yatangaje ko ibihugu byombi bifitanye umubano uzira amakemwa.

Akomeza tangaza ko ko mu myaka ishize umubano w’ibihugu byombi wakomeje kwaguka, bitewe n’icyerekezo cyiza cya Perezida Paul Kagame na mugenzi we Vladimir Putin.

Agira ati Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze gusura u Burusiya Kabiri. Bwa mbere hari mu 2018 i Moscow, aha kabiri hari mu 2019 i Sochi. Yagiranye ibiganiro na Perezida Putin mu bijyanye no kwagura umubano mu ngeri zitandukanye…

Akomeza agira ati “Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi basuye Kigali na Moscow inshuro nyinshi. Itsinda ry’abayobozi bo mu nzego zo hejuru basuye ibihugu byombi mu bihe bitandukanye.”

Amb. Maj Gen. Nzabamwita avuga ko ibigo byinshi by’Abarusiya ndetse n’Abarusiya ubwabo bakorera mu Rwanda, mu gihe no mu Burusiya hari Abanyarwanda benshi bahakorera ndetse n’abandi biga muri za Kaminuza.

Atangaza kandi ko hari imishinga ihuriweho n’ibihugu byombi ishyirwa mu bikorwa, mu gihe hari indi itari mike itegurwa.

Ambasaderi Maj. Gen. Nzabamwita, atangaza kandi ko iyi sabukuru idasanzwe izaba mu kwezi k’Ukwakira 2026, kuko igaragaza neza ishusho y’intambwe imaze guterwa mu mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Agira ati: Ibihugu byombi bizizihiza isabukuru y’imyaka 63 habayeho umubano wa dipolomasi. Ni mu gihe u Burusiya buzakira inama ya gatatu ihuza Afurika n’u Burusiya, ikazabera i Moscou. Tuzaba twishimira iyi sabukuru mu gihe umubano wacu ukomeje kwaguka no gutera imbere. Uyu mubano wagiye waguka, bigizwemo uruhare n’abakuru b’ibihugu byombi kuva mu 2018-2019, ubwo Abaperezida bafataga icyemezo cyo gushyira imbaraga no gushimangira umubano.

Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities