Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hashyizweho imirongo y’ibikorwa by’urwego rw’umutekano ruhuriweho n’u Rwanda na DRC

Panorama

U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) byashyizeho imirongo y’ibikorwa by’urwego rw’umutekano ruhuriweho n’ibi bihugu byombi n’uko igomba kubahirizwa.

Iyi mirongo yashyiriweho mu nama y’uru rwego yahurije abahagarariye ibi bihugu i Addis Abeba muri Ethiopia ku wa 7 – 8 Kanama 2025, hashingiwe ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kamena.

Ni inama ibaye ku nshuro ya mbere, ikaba yaritabiriwe n’indorerezi zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), muri Qatar, Intumwa y’Umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Komisiyo ya AU.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika isobanura ko u Rwanda, DRC ndetse n’indorerezi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington.

Uru rwego ruzwi nka JSCM (Joint Security Coordination Mechanism) ni rwo ruzakurikirana ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Muri JSCM, buri ruhande ruhagarariwe bihoraho n’abantu batari munsi ya batatu, barimo umusirikare, uwo mu rwego rw’ubutasi n’uhagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Amasezerano ya Washington asaba abagize uru rwego guhura buri kwezi. Nyuma y’aho inama yarwo ya mbere ibereye i Addis Abeba, biteganyijwe ko izindi zizajya zibera mu Rwanda na DRC.

Ibi bishimangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe. Agira ati “Izindi nama zizajya zibera mu Rwanda no muri Congo, dusimburana.”

Buri uko habaye inama ya JSCM, hazajya hategurwa raporo y’ibyemejwe, ishyikirizwe inzego z’igisirikare, ubutasi ndetse na za Minisiteri ku mpande zombi.

Abanyamuryango bahoraho b’uru rwego basabwa kujya bitabira buri nama bose, kandi buri gihugu gisabwa gutoranyamo umwe uzajya avugana n’abo ku rundi ruhande, kugira ngo bategure gahunda igomba gukurikiraho.

Biteganyijwe ko imirimo y’uru rwego izarangira mu minsi 90, ni ukuvuga mu gihe cy’amezi atatu, kuko ni bwo biteganyijwe ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizaba birangiye.

Mu gihe bizaba birangiye, hazakurikiraho gahunda yo gushyira Uburasirazuba bwa DRC ku murongo mu rwego rw’umutekano. Iyi gahunda yo biteganyijwe ko izamara iminsi 30, ni ukuvuga ukwezi kumwe gusa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange East African countries are accelerating efforts to harmonise higher education systems, with the region targeting a common higher education area...

Politiki

U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinye amasezerano abiri n’inyandiko esheshatu z’ubwumvikane, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange Rwanda and Oman have signed two agreements and six Memoranda of Understanding (MoUs) aimed at deepening bilateral cooperation in trade,...

Politiki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman, bigamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi no kurebera...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities