Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu minsi itanu u Rwanda rwinjije miliyoni 12.95 z’amadolari ya Amerika, angana n’asaga miliyari 19 Frw, avuye mu bicuruzwa by’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga.
Imibare ya NAEB igaragaza ko hagati ya tariki ya 10 n’iya 14 Kanama 2026, u Rwanda rwohereje ku masoko yo hanze toni 9,902 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi muri ibyo bicuruzwa. U Rwanda rwohereje toni 816 z’ikawa, zinjiza miliyoni 5.5 z’amadolari.
Ibikomoka ku matungo ni byo byakurikiye ikawa, aho toni 7,404 zoherejwe mu mahanga zinjiza miliyoni 4.75 z’amadolari.
Ku ruhande rw’icyayi, u Rwanda rwohereje toni 437, zitanga umusaruro wa miliyoni 1.27 z’amadolari.
Imboga na zo zagize uruhare muri uyu musaruro, aho toni 576 zazo zoherejwe mu mahanga zikinjiza ibihumbi 563.6 by’amadolari. Imbuto zoherejwe zingana na toni 443, zinjiza ibihumbi 472.7 by’amadolari.
U Rwanda kandi rwohereje toni eshanu z’indabyo, zinjiza ibihumbi 30.9 by’amadolari, mu gihe ibindi bicuruzwa bitandukanye byoherejwe byapimaga toni 220, bikinjiza ibihumbi 349.3 by’amadolari.
Ibi bicuruzwa byagejejwe ku masoko atandukanye yo hirya no hino ku Isi, aho amasoko y’ingenzi arimo u Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bushinwa ndetse n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Iyi mibare igaragaza uruhare rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu kwinjiriza igihugu amadovize, ndetse no mu kongera uruhare rw’u Rwanda ku masoko mpuzamahanga.




















































































































































































