Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yavuze ko kubaka igihugu gitera imbere bisaba gutangirira ku ntambwe nto ariko zihamye, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite kugira ngo rugire uruhare mu iterambere rirambye.
Yabitangaje ku wa 24 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imbuto Hubs mu Karere ka Bugesera, igikorwa cyubatswe ku bufatanye bw’Umuryango Imbuto Foundation n’Akarere ka Bugesera. Iki gikorwa kigamije guteza imbere urubyiruko binyuze mu mahugurwa y’imyuga n’ubumenyi ngiro, guteza imbere siporo, uburere bw’abana bato ndetse no gutanga ubujyanama ku mibereho myiza y’abaturage.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko gufungura iki gikorwa mu kwezi kwahariwe Kwibohora bifite igisobanuro cyihariye, kuko ari ugukomeza urugendo rw’iterambere igihugu cyatangiye.
Ati “Kwibohora si umunsi umwe gusa, ni urugendo rwa buri wese, rwa buri munsi rwo kubaka umuturage ushoboye, wigirira icyizere kandi ufite uruhare mu iterambere ry’umuryango we n’Igihugu.”
Yakomeje agaragaza ko impinduka zikomeye zigerwaho binyuze mu ntambwe nto zifatika, asobanura ko filozofiya ya Imbuto Foundation ishingiye ku guha abantu amahirwe yo gukura no kugera ku ntego zabo.
Ati “Iyo witegereza neza usanga urugendo rwose rukomeye rutangira ari intambwe imwe. Inzu yubakwa ibuye ku rindi. Igiti na cyo gitangira ari urubuto ruto rushyirwa mu butaka, ariko iyo urwo rubuto rubonye ifumbire rukuhirwa, rugahabwa urumuri rurakura rukaba igiti cy’inganzamarumbo. Ngiyo phylosophie [intekerezo] ituranga mu Imbuto Foundation.”
Yongeyeho ko Imbuto Foundation yemera ko buri muntu afite ubushobozi bwo gutera imbere igihe abonye uburezi, ubuzima, indangagaciro n’amahirwe amufasha gukabya inzozi ze.
Ati “Twemera ko buri muntu ari urubuto, iyo twamuhaye iby’ingenzi mu burezi, ubuzima, indangagaciro n’amahirwe; ashobora gukura neza agahindura umuryango we n’Igihugu.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze kandi ko mu myaka 25 Imbuto Foundation imaze ikora, ibikorwa byayo byatanze umusaruro ugaragara, nubwo kubaka umuntu bisaba igihe n’ubwitange.
Ati “Hari izimaze kwera, hari n’izera buhoro, kuko kubaka umuntu si umurimo w’umunsi umwe. Uyu munsi rero ntabwo turi hano gutaha inyubako gusa, turi hano kubiba indi mbuto.”
Biteganyijwe ko Imbuto Hubs zizafasha urubyiruko guteza imbere impano zarwo, kongera ubumenyi ngiro no kubona amahirwe yo kwihangira imirimo, mu gihe abaturage muri rusange bazungukira no ku zindi serivisi zijyanye n’iterambere n’imibereho myiza.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yatangiza Imbuto Hubs mu karere ka Bugesera
























































































































































































