Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

U Rwanda rwinjije arenga miliyari 12.8 Frw mu cyumweru kimwe avuye ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga

Mu gihe cy’iminsi itanu, kuva ku wa 20 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyoni 8.7 z’Amadolari ya Amerika, asaga miliyari 12.8 Frw. Muri icyo gihe, toni 8,826 z’ibicuruzwa bitandukanye ni zo zagejejwe ku masoko mpuzamahanga, bikomeza kugaragaza uruhare rw’uru rwego mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi (NAEB) igaragaza ko ibicuruzwa by’ubuhinzi ari byo byatanze umusaruro munini, byinjiza miliyoni 3.47 z’Amadolari avuye kuri toni 6,584. Ibyo bicuruzwa byagejejwe ahanini ku masoko yo mu Buholandi, Bangladesh ndetse no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ikawa n’icyayi bikomeje kuba ku isonga mu bicuruzwa byinjiriza igihugu amadovize. Ikawa yoherejwe mu mahanga ingana na toni 426 yinjije miliyoni 2.3 z’Amadolari, mu gihe icyayi cyoherejwe ari toni 575, cyinjiza miliyoni 1.6 z’Amadolari. Ku ruhande rw’imboga, toni 655 zoherejwe hanze zinjije ibihumbi 565 by’Amadolari, aho amasoko yazo yiganjemo u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, u Bufaransa na Afurika y’Epfo.

NAEB ivuga kandi ko imbuto zapimwe toni 318 zinjije ibihumbi 250 by’Amadolari, zikaba zoherezwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no mu bihugu bya Afurika. Indabyo zo zinjije ibihumbi 30,687 by’Amadolari zivuye kuri toni eshanu zoherejwe muri Nigeria, u Buholandi n’u Bwongereza. Naho ibikomoka ku matungo byoherejwe hanze bingana na toni 263 byinjije ibihumbi 507.6 by’Amadolari, aho isoko ryabyo rikomeje kwibanda mu bihugu bya Afurika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities