Munezero Jeanne d’Arc
Ubuyobozi bwa Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, ifite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika, irashishikariza abanyarwanda n’abakunzi bayo kwitabira igiterane cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi korali yatangiye umurimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi ubuyobozi bwa ‘Ambassadors of Christ Choir’ ubwo bwari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 25 Kanama 2026, kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza iy’imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa igeze, ndetse banara impungenge ku bari kure cyangwa abatazabasha kugera muri BK Arena bahamya ko na bo bashyiriweho uburyo bwo kuzakurikira iki gitaramo hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story”, ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ngo “Imana yanditse amateka yacu.”
Umuyobozi Mukuru wa Korali Ambassadors of Christ, Muvunyi Reuben, avuga ko mu myaka 30 ishize, iyi korali yanyuze mu bihe bitandukanye, birimo ibyiza n’ibikomeye, ariko igakomeza gushikama mu murimo w’Imana.
Akomeza avuga ko kimwe mu bihe batazibagirwa ari intangiriro y’umurimo wabo mu 1995, ubwo igihugu cyari kikiva mu mateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agira ati “Bimwe mu bihe tutajya twibagirwa ni ibihe twatangiriyemo uyu murimo mu 1995. Twari tuvuye mu icuraburundi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, twararirimbaga abantu bagahungabana kubera ibyari byarabereye mu nsengero.”
Akomeza agira ati “Ikindi gihe tutibagirwa n’Impanuka ya mbere twayigize mu 1999 tuvuye mu murimo w’Imana mu Ntara y’Iburasirazuba. Bamwe barakomereka, twamaze igihe kinini twita ku bantu bacu bakomeretse, bidusubiza inyuma, ariko Imana ibitunyuzamo amahoro.”
Avuga kandi ku yindi mpanuka ikomeye yabaye mu 2011 ubwo bari bavuye muri Tanzania, aho bari bakoze umurimo w’ivugabutumwa. Iyi mpanuka yahitanye abaririmbyi batatu, abandi barakomereka.
Agira ati “Indi mpanuka nanone yaje kuba mu 2011, iranamenyekana cyane kuko yabereye muri Tanzania. Bitewe n’uko umushoferi yari ananiwe, habaye impanuka ikomeye ku buryo hapfuye abantu batatu b’imena muri korali, abandi barakomereka. Icyakora twitabaje Leta turanayishimira ko yadutabaye.”

Umuyobozi Wungirije wa Korali Ambassadors of Christ, Manzi Nelson, avuga ko nyuma y’izo mpanuka, ariko hari n’ibihe byiza bagize batazibagirwa ari umurimo bakoze muri Tanzania ubwo basubiragayo, aho abantu barenga ibihumbi umunani babatijwe.
Agira ati “Yego hari iby’amateka ataragenze neza muri ubwo buryo, ariko hari n’ibindi bihe byiza twagize. Nyuma twaje gusubira muri Tanzania, tuhakora umurimo ukomeye cyane, habatizwa abarenga ibihumbi umunani. Icyo na cyo ntitwakibagirwa mu mateka yacu.”
Akomeza avuga ko imyiteguro y’igitaramo igeze kuri 90%, Icyiciro cya nyuma ni igitaramo. Imyiteguro imeze neza, abaririmbyi bameze neza, ndetse n’abashyitsi twatumiye hirya no hino no mu Mahanga ni benshi, hari abatangiye kuza ibi bivuze ko Imana iri kumwe natwe muri byose.
Agira ati “Ibyo twagezeho byagize ingaruka nziza, kuko twafashije urubyiruko kureka ibiyobyabwenge. Twabikoreye mu bigo bitandukanye, birimo Iwawa, Igitagata. Twifatanyije n’imiryango y’Abanyarwanda yacitse kwicu rya genocide yakorewe abatutsi, dukomereza gutera igiti gifite ubusobanuro bwo kwaguka kw’umuryango wa Ambassadors of Christ.”
Ubuyobozi bwa Ambassadors of Christ buvuga ko ibyo byose ari igice cy’inkuru yabo, kandi ko bemera ko Imana yakomeje kubana na bo mu bihe byose banyuzemo.
Biteganyijwe ko iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 ya Ambassadors of i Choir kizaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri BK Arena.
Abayobozi bayo bavuga ko biteguye guha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo cyihariye, aho kuva gitangiye kugeza kirangiye hazaba hari ibikorwa by’umuziki n’ubutumwa. Bavuga ko ari yo mpamvu bahisemo kudatumira abandi bahanzi, amatsinda cyangwa amakorali ngo bafatanye kuri uwo munsi.
Ushaka kugura itike ashobora gukanda *513*1*1# cyangwa agasura urubuga rwa ticket.rw.

















































































































































































