Mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, hatangiye ibikorwa byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzwi nka ‘Smart Green Village’, uzatwara arenga miliyari 72 Frw, ahwanye na miliyoni 49 z’amadolari ya Amerika.
Uyu mushinga watangiye kuri uyu wa 27 Kanama 2026, mu gihe umuhango wo kuwutangiza ku mugaragaro uteganyijwe ku wa 4 Nzeri, ubwo hazaba umuhango wo Kwita Izina.
‘Smart Green Village’ ni umwe mu mishinga igamije gufasha mu kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ari na ko abaturage bazimurwa kubera kwagura iyi Pariki bahabwa aho gutura hateguwe neza n’uburyo bwo kwiteza imbere.
Abaturage 547 bazimurwa mu cyiciro cya mbere
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro. Mu cyiciro cya mbere, imiryango igizwe n’abaturage 547 ni yo izimurwa, yubakirwe amacumbi mashya mu gace kagenewe gutuzwamo abaturiye ahazagurwa Pariki ndetse n’abazagirwaho ingaruka n’ikorwa ry’ayo mafaranga.
Aho bazatuzwa hazaba hari ibikorwaremezo na serivisi z’ibanze bigamije gufasha iyi miryango kugira imibereho myiza no kubona amahirwe yo kwihangira imirimo n’andi makori arambye.
Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, Jean Guy Africa, yavuze ko uyu mushinga ugaragaza uburyo kubungabunga ibidukikije bishobora kujyana no guteza imbere abaturage.
Yagize ati “Smart Green Village igaragaza icyerekezo dusangiye cy’uko kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage bigomba kujyana. Uyu mushinga uzafasha imiryango kubona amacumbi meza, ibikorwaremezo bigezweho, serivisi z’ibanze ndetse n’amahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu, ari na ko uteza imbere ubuhinzi burambye, kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije.
Ubukerarugendo bumaze gusaranganywa abaturage
Jean Guy Africa yavuze ko mu myaka 20 ishize abaturage batuye hafi ya Pariki z’Igihugu bagiye bungukira ku bikorwa by’ubukerarugendo, cyane cyane binyuze muri gahunda yo gusaranganya amafaranga ava muri uru rwego.
Yagaragaje ko iyo gahunda imaze gushyigikira imishinga igera hafi ku 1,300, ikaba yaragenewe amafaranga arenga miliyari 23 Frw.
Yavuze ko iyo mishinga yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere uburezi, ubuvuzi, kubona amazi meza no kuzamura imibereho y’abaturage, ndetse ikanafasha gukomeza ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.”
Ku ruhande rw’Akarere ka Musanze, Umuyobozi wako, Claudien Nsengimana, yavuze ko uyu mushinga ufite akamaro haba ku bukerarugendo ndetse no ku mibereho y’abaturage.
Yagize ati “Uyu mushinga ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo burambye muri Musanze no mu Rwanda. Ubukerarugendo ntibufasha gusa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ahubwo bushyira imibereho myiza y’abaturage ku isonga.”
Nsengimana yavuze ko Musanze yishimiye ko imiryango izimurwa kubera kwagura Pariki y’Ibirunga izabona aho gutura hateguwe neza, hakaba n’ibikorwa remezo na serivisi z’ibanze.
Pariki y’Ibirunga iziyongeraho hafi 23%
Imibare yo mu 2022 ku miturire n’imikoreshereze y’ubutaka igaragaza ko mu gace kegereye Pariki y’Ibirunga, kuri kilometero kare imwe hatuye abaturage bari hagati ya 1,000 na 1,100. Ubutaka buri ku nzu imwe abaturage bashobora gukoresha mu bikorwa bibateza imbere bungana na hegitari 0.15.
Mu buryo bwagutse, umushinga wa ‘Smart Green Village’ uri muri gahunda ifite agaciro karenga miliyoni 300 z’amadolari, ahwanye na miliyari zirenga 435,6 Frw.
Iyi gahunda igizwe n’ibyiciro bine by’ingenzi birimo kurwanya imyuzure, kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, gusubiranya ubutaka bwangiritse no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ibiza.
Mu kwagura Pariki y’Ibirunga hateganyijwe kongeraho hegitari 3,740, ku buso busanzwe bwa hafi hegitari 16,000. Ibi bizatuma ubuso bwa Pariki bwiyongeraho hafi 23%.

















































































































































































