Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda wa Nyamasheke–Nyamagabe udakoreshwa by’agateganyo, nyuma y’impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa Kuwasenkoko mu Ishyamba rya Nyungwe.
Mu itangazo Polisi yashyize hanze, yavuze ko iyi mpanuka yatumye ibinyabiziga byari gukoresha uyu muhanda bitabasha gukomeza urugendo, mu gihe ibikorwa byo gukuraho ikamyo n’ibindi byangiritse bikomeje.
Abakoresha umuhanda Nyamasheke–Nyamagabe basabwe gukoresha inzira ya Nyamasheke–Karongi–Muhanga mu rwego rwo gukomeza ingendo mu gihe uyu muhanda ukiri gufunze.
Polisi yavuze ko abapolisi bari aho impanuka yabereye kugira ngo bafashe abatwara ibinyabiziga no kubayobora ku nzira iboneye.
Yamenyesheje kandi ko izakomeza gutanga amakuru mashya igihe umuhanda uzaba umaze gusukurwa no kongera gufungurwa ku buryo busanzwe.
Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga barasabwa gukurikiza amabwiriza y’abapolisi bari mu muhanda no gukoresha inzira yagenwe kugeza igihe indi gahunda izatangarizwa.




















































































































































































