Nyuma yo kunganya na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino wa 11 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ku wa 1 Ukuboza 2019, umukinnyi wa Sunrise FC Samson Babuwa ayoboye urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi kuko afite ibitego 10. Igitego cy 10 Babuwa yakibonye ubwo yatsingada icyo kunganya na AS Kigali.
Ku mwanya wa kabiri haza mugenzi we na we ukinira Sunrise, Wanji Pius ufite ibitego 7, anganya na Shabani Hussein wa Bugesera FC na Usengimana Dany wa APR FC. Ku mwanya wa gatandatu haza Mutebi Rashid wa Etincelles FC ufite ibitego 5 anganya na Rucogoza Djihad wa Bugesera FC. Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma, umukinnyi wayo Dusange Bertin aza ku mwanya wa munani n’ibitego bine, anganya na Nkurunziza Sadi na Kyambadde Fred ba Espoir FC.
Panorama.rw













































































































































































