Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda basabwa kwizihiza Umuganura birinda imyitwarire yangiza ubuzima n’igihugu

Abanyarwanda basabwe kwirinda ingeso mbi ndetse n'ibinyobwa byangiza ubuzima ku munsi w'umuganura

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwizihiza Umunsi w’Umuganura ku wa 7 Kanama 2026, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) irasaba abaturage gukomeza kwimakaza indangagaciro zubaka igihugu no kwirinda imyitwarire ishobora kubangamira ubuzima n’iterambere.

Ubu butumwa bwatanzwe mbere y’Umuganura, bwibanda cyane ku rubyiruko, busaba ko rwirinda ibikorwa birimo ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, uburumbo, uburaya n’izindi ngeso zishobora gutesha umuntu agaciro no kudindiza iterambere rye n’iry’Igihugu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Umuganura udakwiye gufatwa nk’umunsi wo kwishimira umusaruro gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kongera kwiyemeza kurinda ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Yagize ati: “Nta Munyarwanda n’umwe udakwiye kwishimira ibyiza twagezeho tubyigejejeho. Ariko kunezezwa n’umusaruro bisaba kureba icyatuma tudasubira inyuma, kuko abakora ari abazima n’abakomeye.”

Yakomeje agaragaza ko hari imyitwarire ikomeje guteza impungenge, cyane cyane ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano, ubusinzi mu rubyiruko, ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bihungabanya imibereho myiza, asaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kubikumira.

Minisitiri yasabye abakobwa kurangwa n’ubupfura, kwigirira icyizere no kubaka ejo hazaza habo birinda ibikorwa bishobora kubatesha agaciro cyangwa kubangamira amahirwe bafite yo gutera imbere. Yanibukije abasore gukomeza kuba inyangamugayo no kurinda ubuzima bwabo, kuko ari bwo shingiro ryo gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

Mu butumwa bwe bwo gusoza, yongeye gushishikariza Abanyarwanda bose guharanira ubuzima buzira umuze, bakarwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge, ukwiyandarika n’izindi ngeso mbi, agaragaza ko abaturage bafite ubuzima bwiza ari bo musingi w’umuryango ukomeye n’iterambere rirambye.

Umuganura ni umwe mu minsi mikuru y’umuco nyarwanda ugaragaza agaciro k’umurimo, gusangira umusaruro no kwishimira ibyo abaturage bagezeho. Muri uyu mwaka wa 2026, ibirori byo ku rwego rw’Igihugu biteganyijwe kubera mu Karere ka Rusizi, mu gihe bizizihirizwa no hirya no hino mu gihugu ku rwego rw’imidugudu.

Abanyarwanda basabwe kwirinda ingeso mbi ndetse n’ibinyobwa byangiza ubuzima ku munsi w’umuganura

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities