Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Samuel Eto’o Fils yakuriweho ibihano

Panorama Sports

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yakuyeho ibihano yari yarafatiye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT), Samuel Eto’o Fils, nyuma y’ubujurire bwe ku myanzuro yari yafashwe bitewe n’imyitwarire yagaragaje mu gikombe cya Afurika.

Samuel Eto’o Fils yari yarahanishijwe guhagarikwa imikino ine ndetse ategekwa no kwishyura amadolari ya Amerika ibihumbi 20 (20,000 USD), nyuma y’ibyabereye ku mukino wa ¼ cy’Igikombe cya Afurika wahuje Cameroon na Maroc wabaye ku wa 9 Mutarama.

CAF yari yagaragaje ko ibyo bihano byaturutse ku myitwarire idakwiye yagaragajwe na Eto’o, aho yagaragaye arakariye ndetse anakankamira Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF), Fouzi Lekjaa.

Nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe, CAF yafashe umwanzuro wo gukuraho ibyo bihano, bituma Eto’o adakomeza guhagarikwa imikino ine ndetse akanavanirwaho ihazabu yari yaraciwe.

Icyemezo cyo gukuraho ibi bihano gisubije Samuel Eto’o Fils uburenganzira bwe bwose bwo gukomeza ibikorwa bye nk’Umuyobozi wa FECAFOOT, mu gihe CAF itaratangaza andi makuru arambuye ku mpamvu zashingiweho mu guhindura uwo mwanzuro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye kwandika amateka yegukana igikombe cya FIFA Series 2026, irushanwa mpuzamahanga rimaze iminsi ribera mu Rwanda, kiba igikombe cya...

Basketball

Panorama Sports The Basketball Africa League (BAL) today announced that tickets for the league’s milestone fifth season’s Nile Conference (May 17 – May 25,...

Football

Raoul Nshungu Visit Rwanda iri kugaragara hose I Burayi kubera amakipe ya Arsenal na PSG nyuma yaho,aya makipe aboneye itike yo gukina imikino ya...

Football

U Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain. bavuguruye amasezerano y’ubufatanye muri gahunda izwi nka “Visit Rwanda” kugeza mu mwaka wa...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities