Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi iraburira abakora n’abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa kubahiriza ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igenzura ry’ibicuruzwa bigenewe abaturage rizakomeza, isaba abakora, abatunganya n’abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa gushyira imbere ubuziranenge no kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaguzi mu kaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa by’ubugenzuzi bitazibanda ku binyobwa bisembuye gusa, ahubwo ko n’ibindi biribwa n’ibinyobwa biri ku isoko bizakomeza gukurikiranwa.

Ibi yabigarutseho ubwo Polisi y’u Rwanda na RIB berekanaga abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitari ku rwego rw’ubuziranenge, bivugwa ko zagize ingaruka ku buzima bw’abaturage. Muri abo harimo bamwe mu bakozi ba Rwanda FDA na RSB.

ACP Rutikanga yavuze ko ibimaze iminsi bigaragara ku isoko bikwiye kuba isomo ku muntu wese ufite aho ahuriye n’ibicuruzwa biribwa cyangwa binyobwa.

Ati: “Umuntu wese ucuruza ikiribwa, ikinyobwa, ugira akagishyira ku isoko mu buryo ubwo ari bwo bwose, iri ryakabaye ari isomo n’amahirwe yo gusubira inyuma akongera akagenzura ibyo ariho akora.”

Yasabye abacuruzi n’abakora ibyo bicuruzwa kwisuzuma no gukosora ibitagenda neza mbere y’uko inzego z’ubugenzuzi zibageraho.

Ati: “Bikosoke, kugira ngo nitugera kuri icyo gice, nibura tuzasange bitunganye. Ejo hatazagira uvuga ngo ntimwari mwatubwiye, ntabwo twari tubizi ko aha muzazamo. Ntabwo twari dusobanukiwe.”

Polisi ishimangira ko kurinda ubuzima bw’abaguzi bidakwiye gufatwa nk’inshingano y’inzego za Leta gusa, ahubwo ko buri wese ufite uruhare mu gukora, gutunganya cyangwa gucuruza ibiribwa n’ibinyobwa akwiye kugira uruhare mu kubungabunga ubuziranenge.

Ati: “Ni inshingano za buri mucuruzi uwo ari we wese, kugira uruhare mu gucunga umutekano w’abaguzi b’ibiribwa n’ibinyobwa bye.”

ACP Rutikanga kandi yavuze ko Polisi imaze kubona amakuru menshi ajyanye n’ibicuruzwa bishobora kuba biri ku isoko bitujuje ibisabwa. Yasabye ababifite mu nshingano kudategereza igenzura, ahubwo bagasuzuma hakiri kare ibyo bakora n’aho babikorera.

Ati: “Nagira ngo abantu ntibabe abapfapfa, nibashingire kuri iyi mikwabu turimo turakora, barebe ibyo turiho dukora, bagire ubwenge, basubire inyuma barebe ibyo barimo bakora bikorwa neza, niba ibyo bacuruza byujuje ubuziranenge, niba aho bakorera naho hujuje ibisabwa, kugira ngo ejo batazatungurwa.”

Polisi ivuga ko intego y’ibi bikorwa ari ugukomeza kubaka isoko ryizewe, aho abaturage babona ibiribwa n’ibinyobwa byujuje ubuziranenge kandi bidashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ku bijyanye n’isuku nke ishobora guteza ikibazo ku buzima bw’abaturage, Polisi yavuze ko ishobora gufata ingamba zihuse, n’izindi nzego zikaza gukomeza igenzura mu nshingano zazo.

ACP Rutikanga yibukije abacuruzi ko inyungu z’ubucuruzi zitagomba kurusha agaciro ubuzima bw’abaturage, kuko ibiribwa cyangwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bishobora gutera uburwayi ndetse bikaba byanashyira ubuzima mu kaga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bizakomeza, isaba abari mu ruhererekane rw’ibiribwa n’ibinyobwa gufata ingamba hakiri kare no gukosora ibitagenda neza, mbere y’uko hafatwa ibihano cyangwa ibicuruzwa bigira ingaruka ku babikoresha.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities