Raporo nshya ya Loni ivuga ko hari impamvu zumvikana zo kwemera ko ingabo za Amerika zagabye ibitero bibiri muri Iran muri Gashyantare 2026, byahitanye abasivili, birimo icyibasiye ishuri ry’abana i Minab. Ubutegetsi bwa Iran bwo bushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu mu guhashya imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2025.
Ibi byaha byashinjwe ibi bihugu bigihanganye bikubiye muri raporo yakozwe n’itsinda mpuzamahanga ryigenga rishinzwe gukora iperereza ku bibera muri Iran. Ni iperereza rizagezwa ku kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu i Genève.
Abagenzacyaha ba Loni bavuga ko bafite impamvu zumvikana zo kwemera ko ingabo za Amerika ari zo zagabye igitero ku ishuri ribanza rya Shajareh Tayyebeh, riherereye mu mujyi wa Minab. Abayobozi ba Iran bavuga ko icyo gitero cyahitanye abantu barenga 150, barimo abana b’abanyeshuri bagera ku 120.
Iyo raporo igaragaza ko ishuri ryari ahantu hagaragara nk’ah’abasivili kandi ko nta bimenyetso abagenzacyaha babonye byerekana ko ryakoreshwaga mu bikorwa bya gisirikare.
Loni yanzuye ko icyo gitero kitatoranyaga ibyo kigamije, gihitana abasivili kandi cyangiza ibikorwaremezo by’abaturage, kikaba ari icyaha cy’intambara giteganywa n’amategeko mpuzamahanga.
Abagenzacyaha bavuga ko Amerika yari ifite amakuru yavugaga ko umuyobozi mukuru w’ingabo za Iran yari muri icyo kibanza, ariko ko ayo makuru ntiyagenzurwa bihagije mbere y’igitero.
Muri Kamena uyu mwaka, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko nta muntu wari wagambiriye gutera ishuri ry’abakobwa muri Iran. Amerika yari yaravuze ko ibikorwa byayo bya gisirikare bikorwa hubahirizwa amategeko agenga intambara.
Ku rundi ruhande, Loni yanasesenguye igitero cyagabwe ku kigo cy’imikino i Lamerd, ivuga ko icyo gitero cyangije inzu z’abaturage n’ishuri riri hafi aho, gihitana cyangwa gikomeretsa abasivili 22. Abagenzacyaha buvuga ko na cyo cyari igitero kidatoranya ibyo kigamije, bityo kikaba ari icyaha cy’intambara.
Ariko kandi Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ako karere, muri Werurwe 2026 bwari bwavuze ko ingabo za Amerika zitigeze zigaba igitero mu mujyi wa Lamerd kuri uwo munsi.
Ku ruhande rwa Iran, Loni ivuga ko abayobozi b’iki gihugu bakoze igikorwa cyagutse kandi gikorwa mu buryo buhoraho cyo guhohotera abasivili mu gihe cy’imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’Ukuboza 2025.
Iperereza rigaragaza ko ibyo bikorwa birimo kwica abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iyicarubozo, gufunga abantu uko bishakiye (bidakurikijwe amategeko), kubura kw’abantu ku gahato no kubangamira bikomeye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Loni ivuga kandi ko itashoboye kugenzura ku bwigenge umubare nyawo w’abishwe n’abakomeretse, ariko ko ushobora kuba urenze imibare yatangajwe na Leta ya Iran. Ivuga ko abantu 3,038 bishwe, abandi 25,000 bagakomereka.
Raporo ivuga ko igisubizo cya Leta ya Iran ku myigaragambyo, harimo gukoresha ingufu z’umurengera, guhagarika interineti no gukoresha igihano cy’urupfu ku bakoze imyigaragambyo n’abatavuga rumwe na Leta, cyagaragaje ubukana bukomeye ugereranyije n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu guhashya abatavuga rumwe na Leta.




















































































































































































