Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, cyasabye imbabazi abafatabuguzi bakomeje guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi, gitangaza ko imishinga yo kongera umusaruro w’amazi iri gukorwa.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, WASAC yavuze ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, umusaruro w’amazi mu Mujyi wa Kigali uteganyijwe kwiyongeraho metero kibe ibihumbi 10 ku munsi.
Ibi bizagerwaho binyuze mu kongerera ubushobozi inganda zitunganya amazi za Kanzenze mu Bugesera na Nzove mu Karere ka Nyarugenge.
WASAC yagize iti ” Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, turi kongerera ubushobozi inganda zitunganya amazi za Kanzenze muri Bugesera na Nzove muri Nyarugenge, kugira ngo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri (2), amazi zatangaga aziyongereho metero kibe ibihumbi 10,000 ku munsi.”
Ikigo kivuga ko uku kwiyongera kw’amazi kuzafasha kunoza uburyo asaranganywa, bityo ibice bimara iminsi bidahabwa amazi bikagabanyirizwa iki kibazo.
Mu duce twagiye tugira ikibazo cy’ibura ry’amazi harimo Kanombe, Ndera, Nyarugunga, Busanza, Kabeza, Rubirizi, Karama, Runda na Rugalika.
Indi mishinga igamije kongera umusaruro w’amazi
WASAC yavuze ko hari n’izindi gahunda z’igihe kirekire zigamije kongera amazi aboneka mu Mujyi wa Kigali n’ahawukikije.
Uruganda rwa Nzove ruri kongererwa ubushobozi, aho biteganyijwe ko bitarenze mu mpera za 2026 ruzaba rutunganya izindi metero kibe 25,000 ku munsi, ziyongera ku mazi rutunganya ubu angana na metero kibe 86,000 ku munsi.
Hari kandi gahunda yo kongera ubushobozi bw’uruganda rwa Karenge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. WASAC ivuga ko uyu mushinga uzatuma mu 2027 umusaruro w’urwo ruganda uva kuri metero kibe 12,000 ukagera kuri metero kibe 48,000 ku munsi.
WASAC yasabye abaturage kwihangana no kubika amazi
WASAC yasabye abaturage gukomeza kwihanganira ibibazo by’amazi biri kugaragara muri iki gihe, mu gihe imishinga yo kongera umusaruro no kunoza isaranganya ikomeje.
Ikigo cyijeje ko amazi ari gukorwa ibishoboka kugira ngo asaranganywe mu buryo buboneye mu gihe ibisubizo birambye bitaragerwaho.
WASAC yagize iti “Mu gihe imishinga yo gukemura ikibazo cy’amazi ikomeje gukorwa hirya no hino mu gihugu, turizeza Abaturarwanda ko tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo isaranganya ry’amazi rikorwe mu mucyo kandi ryubahirizwe.”
Ku bijyanye n’ubuzima, WASAC yasabye abaturage kwirinda gukoresha amazi adatunganyijwe, cyane cyane ay’imigezi, ay’ibishanga n’andi masoko y’amazi ashobora kuba yanduye, kuko ashobora guteza indwara.
Abaturage kandi bagirwa inama yo gushaka ibikoresho byo kubikamo amazi igihe babonye amazi binyuze mu isaranganya, kugira ngo babashe kugira ayo bakoresha mu gihe amazi yaba atongeye kubageraho.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa imishinga yo kongera no kugeza amazi meza ku baturage, aho intego ari uko Abanyarwanda bose bazagerwaho n’amazi meza bitarenze mu mwaka wa 2030.

WASAC yatangaje ingamba zo kongera amazi mu Mujyi wa Kigali



















































































































































































