Umuryango w’abanyamadini atandukanye akorera mu Rwanda wishyize hamwe ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango (Rich) ufatanyije na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu batanze amahugurwa ku bafashamyumvire bahagarariye abagore, n’urubyiruko muri njyanama z’imirenge n’akarere, agamije kubafasha guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango. Bibukijwe ko guhisha ihohoterwa iryo ari ryo ryose ari ukuritiza umurindi.
Ibi biganiro byabereye mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu biyobowe na Chief Inspector of Police (CIP) Solange Nyiraneza, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha, arikumwe na Eugenie Ingabire, umujyanama mu muryango washinzwe n’abanyamadini batandukanye bagamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango (Rich).
Eugenie Ingabire, Umujyanama mu muryango washinzwe n’abanyamadini batandukanye bagamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango (Rich), yagaragaje ko ihohoterwa rigikorwa kandi ko nk’abanyamadini bumvwa na benshi bakwiye kugira uruhare mu kurirwanya.
Yagize ati “ubutumwa bw’ijambo ry’Imana, amadini n’amatorero byigisha abayoboke bayo, bikwiye kujyana n’inyigisho bagenera abagize umuryango zigamije kumvikanisha ko abantu baremwe kimwe, bafite uburenganzira bungana, bityo ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiye gucika.”
Ingabire asoza yibutsa abagore ko guhishira abakora ibikorwa by’ihohoterwa ari kuritiza umurindi.
Yagize ati “Gutanga amakuru y’ahagaragara ibikorwa by’ihohoterwa, ababikekwaho bagakurikiranwa ni imwe mungamba zizadufasha kumvikanisha ko uburenganzira bw’abagize umuryango bungana bityo ihohoterwa rikwiye gucika burundu.”
CIP Nyiraneza yabwiye abafasha myumvire bahagarariye abagore n’urubyiruko ko hari imiryango ikigaragaramo ihohoterwa,bityo kurirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.
Yagize ati “aho mukorera hirya no hino mu karere, musabwe gusobanurira abanyarwanda icyo ihohoterwa ari cyo, bagatinyuka guharanira uburenganzira bwabo, ndetse n’aho rigaragaye bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi zibegereye.”
CIP Nyiraneza akomeza avuga ko ibiyobyabwenge bitera uwabikoresheje guhohotera abo babana mu muryango.
Yagize ati “Ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi bukabije bitera uwabikoresheje guhohotera abo mu muryango we, binyuze mu byaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu ndetse no kugurisha umutungo bitumvikanyweho. Kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.”
CIP Nyiraneza akomeza avuga ko inzego zitandukanye zahagurukiye kurwanya ihohoterwa, kuko rigira ingaruka mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Ihohoterwa iryo ari ryo ryose rigira ingaruka ku muryango kandi ari wo shingiro ry’igihugu. Mu gihe abashakanye babanye nabi, n’ababakomokaho uburere bwabo buba buke kandi ari bo bazavamo abayobozi b’Igihugu mu gihe kiri imbere. Musabwa kurirwanya, mwigisha abo muhagarariye ingaruka umuryango ubamo ihohoterwa uhura na zo.”
Panorama














































































































































































