Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kwishakamo ibisubizo

Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Ni muri urwo rwego rusabwa ko nta byaha bikwiye gukorwa barebera kandi bagafatanya n’abandi kwishakamo ibisubizo aho guhora bateze ko hari uzabibashakira.

Ku wa 09 Nzeri uyu mwaka Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru yagiranye ibiganiro n’ urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rukorera muri aka karere, bigamije kurebera hamwe uko urubyiruko rwakwishakamo ibisubizo badategereje ko hari undi uzabakemurira ibibazo.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ni ibiganiro byatanzwe na Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza uyobora Polisi mu karere ka Nyaruguru ari kumwe na Joseph Ntihinyurwa ushinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rwabakorerabushake bakorera muri aka karere.

SP Kagenza yabwiye uru rubyiruko ko kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu bidasaba amikoro ahambaye.

Yagize ati “Ubushake n’umuco wo gukunda igihugu nibyo byibanze mukwiye kuba mufite kugirango muzavemo abo igihugu gishaka ko muba, ibi bizagerwaho mugihe mwagize uruhare mu kurwanya ibyaha bikunze kwangiza ahazaza h’urubyiruko birimo ibiyobyabwenge, n’inda zitateguwe ziterwa abangavu.”

SP Kagenza akomeza asaba uru rubyiruko kutirara ngo bumve ko ibyo bamaze kugeraho bihagije.

Yagize ati “Ibikorwa bya Youth volunteers byatumye ibyaha bigabanuka mu gihugu hose, ariko murabizi neza ko hari umubare munini w’urubyiruko ukomeje kugaragara mu biyobyabwenge, ingufu zanyu zirakenewe mu kwigisha abagifite iyi myumvire bagahinduka kuko uretse kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha bigira n’uruhare mu guhungabanya umutekano.”

SP Kagenza asoza asaba uru rubyiruko kugira imikoranire myiza n’inzego z’ibanze ndetse na Polisi hagamijwe gukumira ibyaha.

Aha yagize ati “Iyo inzego z’ibanze, Polisi n’abaturage bafitanye imikoranire myiza, amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano  n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano atangirwa igihe ibi byoser bikabasha gukumirwa. Birakwiye ko gutanga amakuru kugishobora guhungabanya umutekano  tubigira umuco.”

Ntihinyurwa Joseph ushinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri iri huriro yemeza ko we na bagenzibe bazakomeza gukumira ibyaha mu karere ka Nyaruguru ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati “Nka youth volonteers dufite gahunda yo kwigisha urubyiruko bagenzi bacu ko bakwiye guharanira kuba ingirakamaro ubwabo, ku muryango ndetse no ku gihugu muri rusange, bishakamo ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite aho guta umwanya mu bikorwa bihungabanya umutekano, imibereho myiza n’iterambere igihugu cyifuza kugeraho.”

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities