Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye mu ntara y’Iburasirazuba basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, by’umwihariko ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ibi bakazabikora  batanga inyigisho zigaragaza ingaruka z’ibiyobyabwenge  ku buzima ndetse n’uruhare bigira mu guhungabanya umutekano.

Ni mu biganiro byabaye ku wa 14 Ukwakira 2018 mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, nyuma yo kumenera mu ruhame ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Zebra waragi amaduzeni 105, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda  asagaho gato Miliyoni ebyiri n’igice.

Ibi biganiro byitabiriwe na Musenyeri Alex Birindabagabo wo mu itorero ry’abangirikani diyosezi ya Gahini, ari kumwe na Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) n’Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare,  Claudian  Mushabe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda hari umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka.

Musenyeri Birindabagabo yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gufatanya n’inzego za Leta mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko n’Imana ibyanga.

Yagize ati “Simpamya ko wabwiriza ubutumwa ku muntu wabaswe n’ibiyobyabwenge ngo bigire umusaruro bitanga, Roho nziza ikwiye gutura mu mubiri muzima. Bizagerwaho mu gihe habayeho ubufatanye bwimbitse hagati y’amadini inzego za Leta ndetse n’izumutekano.”

Musenyeri Birindabagabo akomeza agaragaza ko Imana ishaka abantu bazima, bityo abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye kurushaho gutanga inyigisho zishishikariza abayoboke babo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge. kuko ari ibyaha umukirisitu adakwiye kuba agaragaramo kandi bikaba binafite ingaruka ku buzima bw’ubinywa.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, Prof Shyaka Anastase, yasabye amadini n’amatorero gushyigikira inzego za Leta n’izumutekano mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge ni ikibazo cyugarije urubyiruko haba mu  Rwanda ndetse n’Isi muri rusange. Birakwiye ko inzego zose zishyira imbaraga mu kubirwanya kuko urubyiruko arirwo ruzavamo Abavugabutumwa ndetse n’abayobozi b’Igihugu mu gihe kizaza.”

Senior superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka, uyobora Polisi mu karere ka Nyagatare, yemeza ko muri rusange umutekano umeze neza uretse ibyaha by’urugomo bikunze kugaragara ahanini bikomoka kubiyobyabwenge bigaragara mu mirenge itandukanye igize akarere.

Yagize ati “Abaturage ba Nyagatare baratekanye, uretse ikibazo cy’ibiyobyabwenge bituma havuka ibyaha bitandukanye , birimo urugomo, ubusinzi bukabije ndetse n’abana bava mu ishuri bakajya kubicuruza.”

SSP Tebuka asoza yibutsa abaturage ko amategeko yavuguruwe ubu ibihano ku biyobyabwenge bikaba byarakajijwe bityo uwaba agifite umutima wo kwishora mu biyobyabwenge akwiye kubireka.

Yashimiye abaturage bo mu karere ka Nyagatare bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, bakaba bagira uruhare mu gutanga amakuru y’aho biri ndetse n’ababicuruza.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities