Mu murenge wa Bushoki, mu karere ka Rulindo, hari abana b’abakobwa bataye ishuri kubera impamvu nyinshi, harimo n’ubukene. Abo nibo batwara inda zitateganyijwe. Abagabo bafite ingo n’amikoro, bivugwa ko ari bo basambanya abo bana b’abakobawa.
“Abakobwa batiga ni bo batwara inda zitateganyijwe. Ubu zireze cyane. Buri mudugudu ufite abakobwa babiri cyangwa batatu batwaye inda.”
Ubu ni ubuhamya bwa Marcelline Mukamwezi, umubyeyi w’imyaka 40, ugaragaza ko guta ishuli, bihembera ubusambanyi n’ihohoterwa. Yabivugiye mu kiganiro cyahuje abaturage n’abayobozi mu murenge wa Bushoki, mu karere ka Rulindo.
Cyari ikiganiro cyateguwe ku bufatanye bw’impuzamiryango Pro-femmes TweseHamwe n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS. Abaturage baganiye ku buringanire hagati y’umugabo n’umugore n’ihohoterwa rigaragara mu ngo.
Marcelline Mukamwezi yakomeje agaragaza ko abagabo bafite ingo n’amikoro, nyamara aringaniye, aribo batera inda abo bana b’abakobwa. Ati “Abasore b’urungano sibo benshi batera inda abakobwa mu murenge wa Bushoki. Ahubwo ni abagabo bakuze, bafite ingo. Bashukisha abakobwa udufaranga bafite, bikarangira babateye inda.”
Uwimana Soline ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu murenge wa Bushoki, na we asanga inda zitateganyijwe ku bana b’abakobwa ari nyinshi. Kuri we, ubukene n’uburangare bw’ababyeyi ni byo bitera urubyiruko kugira imyifatire idahwitse.
Ati “Abakobwa bataye ishuli, nta yindi gahunda baba bafite uretse gushaka. Iyo batabaye maso, baterwa inda zitateganyijwe. Ariko na none, uruhare rw’ababyeyi na rwo ni runini, kuko baradohotse ku nshingano zabo zo kurera; ntibagicyaha abana babo, ntibakivuga ububi bwo kwiyandarika. Na bo bakwiriwe kubazwa inshingano zabo.”
Abakora akazi k’ububoyi, baterwa inda na ba shebuja
Aba bakobwa batiga ni bo bajya i Kigali gushaka akazi k’ubuyaya. Abenshi, nyuma y’amezi make cyangwa se umwaka umwe, usanga bagarutse iwabo muri Bushoki batwite!
Ntamwemezi Eric, umwe mu bavuga rikijyana mu murenge wa Bushoki, yemeza ko ubukene n’ubujiji ari byo bihembera ubu buzima bugora abana b’abakobwa.
Ati “Kenshi na kenshi, usanga baturuka mu miryango irangwamo amakimbirane n’ihohoterwa. Iyo abana b’abakobwa bigiye hejuru mu mwaka, bata ishuri, bakigira i Kigali kwishakira imibereho. Bamwe bafatwa ku ngufu na ba shebuja, bakagaruka iwabo batwite. Ikibabaje, ntibavuga ababateye inda.”
Nubwo nta bushakashatsi bwakozwe mu kumenya abagabo bateye inda abakobwa bo mu murenge wa Bushoki, ubuyobozi bw’umurenge bugaragaza ko Ikigo cy’Iperereza (RIB) cyagejejweho ibirego hafi igihumbi byo mu karere ka Rulindo.
Birashoboka ko harimo abagabo bateye inda abakobwa batarageza imyaka y’ubukure 18 nk’uko harimo n’urungano rwabo. Abashyizwe mu majwi, bamwe barahunze batinya ibihano bikaze, abandi barafashwe, nk’uko hari bamwe batarafatwa kuko iperereza rigikomeje.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushoki bwemeza ko hari imbaraga nyinshi zirimo zishyirwa mu ngo kugira ngo abaturage bamenye ingaruka zishingiye ku ihohoterwa.
Munyaneza Jean Marie Vianney, ukuriye Njyanama y’Umurenge wa Bushoki, yemeza ko hari ukudohoka gukabije kw’ababyeyi.
Ati “Ababyeyi bakangutse, ihohoterwa n’ubukene byagabanuka, bityo n’ingaruka zabyo nyinshi harimo no kubona abana b’abakobwa biyandarika, byagabanuka.”
Yakomeje agaragaza ko haba urubyiruko cyangwa ababyeyi, bose bakwiriwe kwigishwa ubuzima by’imyororokere.
Inkuru dukesha PAXPRESS









































































































































































