Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rulindo: abantu 14 bafashwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko

Ku makuru yatanzwe n’abaturage inzego z’umutekano zafatiye mu cyuho abagabo 14 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, aba bose bafashwe mu ijoro ryo ku wa 15 Ukuboza 2018, bafatirwa mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro mu tugari twa Cyivugiza na Shengampure.

Chief Insepector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko hari abantu barimo gukora ubucukuzi butemewe ni ko kwihutira kujya kubafata.

Yagize ati “Polisi ikibona aya makuru yihutiye gupanga ibikorwa byo kubafata, ni bwo muri iryo joro twafashe abagera kuri cumin a bane bakoraga ubu bucukuzi mu kirombe  cya Masoro…”

Akomeza agaragaza ko uretse kuba ubucukuzi bukozwe mu buryo butubahirije amategeko bugira ingaruka ku mutekano w’ababukora bunafite ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Mu karere ka Rulindo ndetse n’ahandi mu Ntara y’Amajyaruguru, hagiye hagaragara imfu zikomoka ku biza mu gihe abakora ubucukuzi  butemewe bagwiriwe n’ibirombe ntibabone n’ubutabazi, kuko bitamenyekanye byakozwe bitwikiriye ijoro.”

Ubucukuzi bukozwe mu buryo butemewe n’amategeko kandi bugira ingaruka ku bidukikije,  kuko ababikora ntabumenyi baba bafite mu bigendanye no kurengera ibidukikije.

CIP Rugigana asoza ashimira abaturage uruhare bagize mu gukumira ibyaha agasaba n’abandi bose gutanga amakuru ku bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko bimunga ubukungu bw’igihugu bikadindiza iterambere.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities