Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: IPRC Ngoma yagaragaje ibyiza byo kwigira umwuga aho ukorerwa

Abahawe impamyabushobozi bari kumwe n’abayobozi batandukanye (Ifoto/Theoneste N.)

Abanyeshuri  17 bashoje amasomo ajyanye n’ubwubatsi mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro n’imyuga  mu Ntara  y’Iburasirazuba IPRC Ngoma  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019 basabwe kuba inyangamugayo bagashyira mu bikorwa ubumenyingiro  bahawe bakagaragaza ubudasa ku isoko ry’umurimo.

Ibi babisabwe na Munana David umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’amasosiyete y’ubwubatsi mu Rwanda ubwo bashyikirizwaga impamyabushobozi zabo.

Amasomo aba banyeshuri bize ajyanye  n’ubwubatsi ,gusiga amarangi no kubaka amakaro, 50 ku ijana by’amasomo bikorerwa ku ishuri rya IPRC Ngoma, ibisigaye bakabyigira ahabera imirimo y’ubwubatsi aho bashyira mu ngiro ibyo bize (Dual training program’s). Bamwe mu bahawe impamyabumenyi bavuga ko bagiye guhindura byinshi mu kazi k’ubwubatsi bashingiye  ku bumenyi bungutse.

Jean Bosco Niyomgabo ni umwe mu banyeshuri bamaze umwaka biga aya masomo avuga ko kubera ko babonye ubumenyi  buhagije bagiye guhindura imikorere isanzwe iranga abafundi. Agira ati  “ibijyanye n’indangagaciro z’umufundi impamvu usanga bakora ibyo byose  ni uko usanga abatekinisiye benshi batarize ariko nkatwe twize tuba dutandukanye nabo bitewe ni ukuntu twe tuba twarabyize, inyubako iyariyo yose nayubakaho amakaro nta mpamvu yo kuzana abanyamahanga natwe turashoboye.”

Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Ing. Musonera Ephrem avuga ko  kubera inyungu babona bifitiye abarangije kwiga aya masomo, bagiye kuganira n’izindi nzego iyi gahunda ikaba yagezwa henshi, agira ati “Ubu rero hasigaye kubigaragariza ababishinzwe haba  abikorera, ndetse na minisiteri y’uburezi noneho tukaba twabifataho umwanzuro, si ikintu navuga ngo kizakorwa ejo cyangwa ejobundi imyigishirize ihinduke ijana ku ijana  ariko buhoro buhoro bizagenda bizamuka.”

Munana David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’amasosiyete  y’ubwubatsi mu Rwanda  avuga ko bahuye n’imbogamizi z’uko ababyeyi batarumva ko bakwiye gufasha abana babo igihe  bagiye kwigira aho umurimo ukorerwa  agasaba ababyeyi ubufasha.

Agira ati “Ariko aho bigeze umwana agomba kwifasha kuko tugomba kwigira, aho rero niho  twahamagariraga cyane ababyeyi gutanga ubufasha bwabo ,ubungubu twarageragezaga byarakunze niyo mpamvu twabashishikarizaga gukomeza gushyiramo ingufu kuko uruhare rwabo rwo ni ntasimburwa.”

Matti Tomingas, umuyobozi ushinzwe gushyira mu bikorwa umushinga uterwa inkunga n’igihugu cy’Ubudage   ugamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi  mu myuga yagaragaje ko bafite intego ko  inkunga yahabwaga abana mu gihe barimo kwigira ahakorerwa umwuga  yazongera kuboneka.

Agira ati “Tuzakomeza gufatanya no gukorana na IPRC n’ibindi bigo  bya Leta n’abikorera kandi nizeye ntashidikanya  ko uretse ko ari ikibazo k’igihe, bizageraho ibigo  byumve ko ari inshingano  zabyo  kwishyura  abanyeshuri bari kwimenyereza imyuga  kuko baba bari kubafasha  gukora akazi bagombye no kuba babahemba.”

Uyu mushinga wa TVET partnership projet  uterwa inkunga na Leta y’igihugu cy’ubudage   watangiye mu 2014 ibikorwa byawo bizarangira mu mwaka wa 2020.

Umwaka w’amashuri ushize muri iyi gahunda ya “Dual system” harangije abanyeshuri 32.

Theoneste Nkurunziza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities