Ndayisaba Fidèle yahawe izindi nshingano zo kuyobora Sosiyete ya SINELAC (Société Internationale d’Electricité des pays des Grands Lacs), itanga amashanyarazi mu Bihugu bigize umuryango wa CEPGL. Ni nyuma y’aho yahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba yahoze abereye Umuyobozi Mukuru, ubu iri mu Bigo byimuriwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora SINELAC, anamwizeza ko inshingano ze azazikorana umurava.
Agira ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere akomeje kungirira, niteguye gukoresha imbaraga nyinshi mu nshingano nshya nahawe, zo kuba Umuyobozi Mukuru wa SINELAC.”
Ndayisaba Fidele yakunze gukora mu nzego za Leta zitandukanye, zirimo kuyobora Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo ndetse no kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC); yaherukagaho.
Sosiyete itanga amashanyarazi ya SINELAC ikorera mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Mururu. Ifite intego yo kubyaza umusaruro no gukoresha ingufu z’amashanyarazi aturuka mu rugomero rwa Rusizi ya 2, ibikorwa yatangiye mu mwaka wa 1983.
UMUBYEYI Nadine Evelyne















































































































































































